Buri gihe tuvuga ko gukorana na Kagame ari nko guheka impyisi kuko akenshi yitura abayihetse kubarya cyangwa ibyabo bikarangira nabi.
Ibyo abenshi twakekaga ko Gen Adolfe Nshimirimana yakoranaga naba Kagame byashimangiwe na Maj Rutayomba yabishimangiye yongeraho ko Kagame yishe Adolfe kubera yabangiye gufatanya nabo mu mugambi wo guhirika no kwica Perezida Nkurunziza.
Major Rutayomba yemeje ko ubwo batezaga akaduruvayo mu Burundi aribwo bagereye Gen Kale Kayihura ngo abafashe guteza akaduruvayo Uganda none nimurebe icyo byaviriyemo Gen Kayihura. Nimwumva ngo Gen Kayihura ngo yapfuye ntibizabatangaze kuko afite amabanga menshi ya Paul Kagame kandi isaha n’isaha hari igihe Gen Kayihura yafata icyemezo cyo kuyabwira Museveni mu rwego rwo kumusaba imbabazi kandi Kagame murabizi ko ufite amabanga ye ajyana nayo ikuzimu!
Gusa mubyo Maj Rutayomba yavuze hari ikintu kimwe yavuze gikomeye ku abarundi ari abantu badahubuka ko kandi kugeza ubu bamaze gutsinda Kagame mu bitero byose yabagabyeho ko kandi nareba nabi aribo bazamukoraho.
Iyumvire uko Maj Rutayomba asobanura uko Gen Adolfe Nshimirimana na Gen Kale Kayihura bakoranye nako bahetse impyisi bikarangira ibariye cyangwa ibateye umwaku: