Site icon Rugali – Amakuru

Ibi bintu Kagame azanye mu nkiko zo muri USA zo kubeshyera Amb. Eugene Gasana ngo yafashe umukobwa ku ngufu biramukoraho

Me Rusagara Ignace aributsa Kagame ko afite abantu mu rugo rwe bifuza ko ibintu byahinduka

Eugene Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni arashinjwa gufata umukobwa ku ngufu

Umugore w’umunyarwandakazi yatangaje ko yafashwe ku ngufu ubugira kabiri n’uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Eugene-Richard Gasana, wabanje kumusoma ku kiganza ndetse akamukorera n’ibindi bikorwa bimuca intege mbere y’uko amujyana muri hotel mu Mujyi wa Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu munyarwandakazi utatangajwe amazina, yari afite imyaka 21 ubwo ibyo byabaga. Yakoraga nk’uwimenyereza umwuga muri Loni ubwo Gasana yari ahagarariye u Rwanda ari na Perezida w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano. Mu 2014 nibwo yamuhohoteye akamufata ku ngufu.

New York Post yanditse ko Gasana w’imyaka 56 y’amavuko yahohoteye uyu mukobwa inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye hagati ya Kamena na Nyakanga mu 2014 nk’uko ikirego cye kibigaragaza.

Impapuro z’ikirego cy’uyu mukobwa zivuga ko Gasana bwa mbere yamutumiye muri Millennium Hilton Hotel i New York no muri One UN Plaza kugira ngo basangire ndetse akaza kumusaba ko bazamukana mu cyumba cyasaga nk’igikorerwamo inama, gusa akaza gusanga kirimo igitanda.

Muri icyo cyumba, Gasana ngo yafashe ku ngufu uyu mukobwa w’ibiro 61. Gusa ngo ntiyigeze abimenyesha ubuyobozi kuko yari afite ubwoba bwinshi yumva ko Gasana ashobora kumugira nabi cyangwa agafata ibyemezo bibangamira umuryango we uri mu Rwanda.

Nyuma y’ibyumweru afashwe ku ngufu, ngo Gasana yarongeye, aho igikorwa cyo kumufata ku ngufu ku nshuro ya kabiri cyabaye tariki ya 11 Nyakanga.

Gasana yasimbujwe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni muri Kanama 2016, ndetse umwaka ushize yemerewe gutura muri Amerika nk’umuturage.

Abunganira uyu mukobwa Steven Cash na Debra Soltis batangaje ko yakoranye n’inzego zishinzwe umutekano i Manhattan aho ziri gukora iperereza ku kirego cye.

Ubushinjacyaha bwanze kugira icyo butangaza kuri iki kirego ubwo bwabazwaga kuri uyu wa Gatanu.

Cash wunganira uyu mukobwa yavuze ko yagize ubutwari bukomeye bwo kubohoka akavuga ibyamubayeho ndetse Soltis yashimangiye ko uyu mukobwa “yizeye inzego z’ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikirego cye kirivugira, kandi dutewe ishema no kumuhagararira.”

New York Post yatangaje ko itabashije kubona nimero ya Gasana ngo agire icyo avuga kuri iki kirego.

Eugene Gasana yarezwe mu rukiko ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa

https://www.igihe.com

Exit mobile version