“Ubwambure bw’abakobwa ni bwo bubi kuruta ubw’abagabo”-Joy ufana Rayon Sports. Mukeshimana Joy, umukobwa uri mu bakunzi b’imena ba Rayon Sports, yanenze mu buryo bukomeye abagore n’abakobwa bakomeje gushyira hanze amashusho y’ubwambure bwa bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda bagambiriye kubandagariza mu ruhame.
Joy yanenze bariya bantu, nyuma y’amashusho aheruka gushyirwa ahagaragara agaragaza ubwambure bw’abasore barimo Kimenyi Yves ukinira APR FC na Kevin Muhire wahoze akinira Rayon Sports.
Ubwo yaganiriraga Radio Rwanda mu gitondo cy’uyu wa gatanu, Joy yanenze abafana ba Rayon Sports bakomeje kugira Kimenyi iciro ry’imigani kubera ibyamubayeho, anagaya yivuye inyuma abakobwa n’abagore bashyize hanze ariya mashusho.
Yanavuze kandi nko nka Rayon Sports bamaganye cyane ibyakorewe aba bakinnyi bombi bakina mu kipe y’igihugu Amavubi.
Ati” Uwakoze ariya makosa wenda yakoze amakosa kandi twese turakosa, gusa hari byinshi bihishwe byacu wenda abantu batazi, N’undi wese uri kumuvuga afite ibindi bintu bye. Ariko njye mbere na mbere ndabanza nkagaya cyangwa nkanenga abantu babiri inyuma cyane cyane ab’igitsina gore.”
“Si uko bariya basore wenda badafite ubwenge, byanze bikunze ntabwo ziriya videwo bazoherezaga n’abandi batohereje izabo, gusa kuba batabashyira hanze biterwa n’umuco umuntu yatojwe. Ntekereza ko bashyize hanze videwo zabo cyangwa amafoto yabo hanze, ubwambure bwabo ni bwo bubi kuruta ubw’abagabo.”
Ku byerekeye abafana, Joy yabanenze agira ati” Ndanagaya n’abafana bumvise ko ari ngombwa gusharinga(Gusangiza) bagashaka kubyitwaza babihuza na matche.”
Igitekerezo cya Joy cyahawe umugisha na Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports wasabye abafana akuriye korohereza Kimenyi ubwo azaba ari gukina umukino wa APR FC na Rayon Sports, dore ko ngo uriya muzamu wa APR FC akomoka mu muryango wa Rayon Sports.
Perezida w’abafana ba Rayon Sports yanasabye abakinnyi b’Abanyarwanda kugerageza guhindura imyitwarire basigaye bariharajwe, ahubwo bakagerageza kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Ni mu gihe Emile Kalinda uvugira abafana ba APR FC we avuga ko ariya mashusho agaragaza ubwambure bwa Kimenyi ari amahimbano, bityo akaba nta gaciro bayahaye.
Ati” Njyewe nta gaciro nabihaye biriya bintu kuko nzi ko, Toute suite hari abahanzi hano mu Rwanda twabonye ku ma social media b’abadamu n’abahungu bose bashyizwe ku binyamakuru. Ese byari ukuri? Nta wubyemera kuko byari byo. Mbere na mbere twe tubifata nka zero. Nyuma ke y’akazi akora, uriya ni we muntu twabaye hafi 100% .”
Yongeyeho ati” Iyo tuba tutari mu Rwanda turi nko muri Espagne, abakunzi b’abahungu ba APR FC twari kujya mu muhanda twese tukambara ubusa, kugira ngo twerekane ko nta gaciro bifite.”