Nategereje ko bibwiriza ariko ndabona igihe kirenze. Nategereje ko abafashe udufuni , akandoyi, amasasu na Essence yo gutwika abantu bacisha make ariko baracyazambya isaso. Sindi umuvugizi w’umuryango wa Kabuga Felisiyani, ariko reka mpere kuri we nibwirire abagiye ku rugamba rwo kwica abanyarwanda bitwaje intwaro ko izo bari bafite zidashinjwa Kabuga ariko zishe abantu benshi.
Ese nawe umukada wa FPR n’umusilikare wa FPR iyo bihandagaza bagahekesha Mzee Kabuga imihoro bumva udufuni, akandoyi, amasasu, essence, inkoni bicishije abahutu ntawe ushobora kubibabaza??? Burya icyaha utakoze ntugihanirwa ntikikureba gusa ibyo cyangije birababaza.
Ngo Bwebwe …Kabuga yagurishije imipanga. Bwewmbweee Kabuga Jenosideri, uru ni.urusaku rw’umukada, cg uwahoze mu nkotani, muzi mwese akazi k’abakada muzi ubwicanyi bwakozwe n’izo nkoramaraso bamwe mubazirokotse mubareke zibahekeshe impipanga mutigeze mukoraho? Mwiyangire birarambiranye.
Iwacu i Byumba abaturage barashize, bishwe n’inkotanyi …Bicishwa inkoni amafuni, imigozi, amasasu,… ni Jenoside mbiiiiii uwari muri abo akihandagaza agakorera ubwicanyi umucuruzi.
Uwari muri abo akishimira ko inzirakarengane nka Neretse ikatiwe imyaka imyaniko. Nta mugayo kuko umutima mutindi ntuzirikana ntutinya ibibi.
Ese baba bishimiye aka ya mvugo ngo “abagabo barya Imbwa zikishyura “baba babonye abafungwa mu mwanya wabo? Cyakora koko biteye swingi ku waziritse akandoyi abantu bagapfa hagahanwa utarabikoze.
Abazambya isaso mwishimira ibyago mushinja ibyaha mugire isoni n’ubupfura.
Nzajya mbivuga kuko bwabayeho ndeba n’ibiba une niyandikwa ndeba.
Kugeza ubu abarwaniye gufata igihugu bakimaramye imyaka 26 barwana na parmehutu na MRND umunsi n’ijoro. Bihatse iki?
Reka nange agasuzuguro.
Vestina Umugwaneza