Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge, igomba kujya muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, kubera icyorezo cya Coronavirus cyatugaragayemo.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, rivuga ko guhera iri joro, iyo midugudu yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo hashingiwe ku “busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali, aho kimaze kugaragara mu duce tumwe tw’Umujyi wa Kigali”.
Iyo midugudu ni:
Iri tangazo rivuga ko abakozi n’abikorera batuye muri iyi midugudu bose barasabwa gukorera akazi mu rugo ndetse ingendo hagati y’ahashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo zirabujijwe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.
Mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali harakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Kanama 2020.
Rikomeza rigira riti “Inzego z’ubuzima zizakomeza kugenzura niba hari n’ahandi hashobora gushyirwa muri guma mu rugo mu gihe bibaye ngombwa”.
Kugeza ubu, Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi hamwe n’ikirwa cya Nkombo nibyo byari muri gahunda ya Guma mu rugo byonyine mu gihugu.
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka abantu 850 banduye mu bipimo 126 284 bimaze gufatwa, 385 barayikize mu gihe 463 bakiri kwitabwaho n’abaganga; babiri barimo umushoferi w’imyaka 65 n’umupolisikazi nibo bitabye Imana.