Umuyobozi Ushinzwe uburezi mu karere ka Kayonza, Bizimana Francois Xavier, ndetse n’umwungirije witwa Mugabo Namara Charles, bari mu maboko ya polisi bakurikiranyweho uburiganya mu itangwa ry’amanota y’abakoze ikizamini cy’akazi bikaba bivugwa ko uyu muyobozi n’umwungirije bahaye amanota menshi bamwe mu bakoze ibizamini barimo uwahawe 96 afite 6 n’uwahawe 90 afite 38, ndetse abandi bagahabwa anyuranye n’ayo bagize agaragara ku mpapuro basubirijeho, ibi kandi bikaba byiyongera ku batarabashije kugaragara ku rutonde rw’abemerewe gukora ikizamini kandi bavuga ko bujuje ibisabwa.
Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa Mbere aho ku biro by’akarere ka Kayonza hazindukiye abantu b’ingeri nyinshi baje kugaragaza uburyo barenganijwe mu gukosorwa ndetse bamwe basabaga ko hasubirwamo ibyo bakoze bikongera bigakosorwa bundi bushya kugirango akarengane kabo kabashe gusobanuka. Ubwo ikinyamakuru Ukwezi.com cyaganiraga na bamwe mu bakoze iki kizamini cyabaye muri aka karere tariki ya 17 Gashyantare 2017, badutangarije ko nabo ubwabo batishimiye amanota babonye ndetse banavuga ko atari ubwa mbere muri aka karere habaho ibi bintu byo kwiba amanota abakoze ibizamini.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Ukwezi.com kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare, Umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, KAGERUKA Benjamin, yadutangarije ko nabo nk’ubuyobozi bushinzwe uburezi bagejejweho icyo kibazo akaba ari nayo mpamvu muri iki gitondo babyukiye ku biro by’akarere ndetse bakaba banatumije abayobozi b’ibigo by’amashuri by’umwihariko abakosoye kugirango hasubirwemo zimwe mu nyandiko z’abakoze ibizamini ndetse akaba ahamya ko n’ubwo bagikomeje gukosora batangiye kubonamo amwe mu makosa yagiye akorwa kandi bigaragara ko yakozwe n’ikipe yari iyobowe n’uyu muyobozi uri mu maboko ya polisi.
KAGERUKA Benjamin, Umuyobozi wungirije muri REB Ushinzwe ireme ry’uburezi nawe yari yaje kugenzura aya makosa yabayeho mu gukosora ibizamini by’akazi
Benjamin yagize ati “Nibyo koko ayo makosa abakoze ikizamini bagaragaje natwe kugeza ubu n’ubwo tutari twamara gukosora ariko nk’ubu hari umwe mu bari basanzwe ari umukozi mu karere, umudamu we yari yabonye amanota 90 ariko twamaze gukosora dusanga afite 38 urumva ko amakosa yakozwe ashobora kuba menshi cyane ko ikosora riracyakomeje”
Mu kiganiro n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel yagize ati “Abantu bari mu maboko ya Polisi ni Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere hamwe n’ushinzwe uburezi ariko by’umwihariko mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga bakurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano harimo guhindura inyandiko za Leta aho mu kizamini impapuro zagiye zikosorwa ugasanga hari nk’urugero rw’umuntu twasanze yari yagize amanota 9 hanyuma agiye gusohoka kuri lisiti aza afite amanota 96 urumva yahise aza mu batsinze kandi muby’ukuri yari yatsinzwe”
Umuvugizi wa Piolisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba IP Kayigi Emmanuel
Umuvugizi wa Polisi nawe wari waje ku karere ka Kayonza gukurikirana iki kibazo, yavuze kandi ko kugeza ubu hari andi makosa yakozwe n’aba bayobozi harimo nko kuba hari abantu bakoze ibizamini bakaba batarasohotse ku rutonde rw’abantu bagomba gukora ikizamini gusa ngo bakomje iperereza ngo barebe ko hari andi makuru bashobora kubona yihishe inyuma y’iri tekinika aba bayobozi bakurikiranyweho.