Site icon Rugali – Amakuru

Ibi babyita gukungura no kwikungurira -> Kigali: Bahimbye isengesho bumva ko ryasimbura ‘Dawe Uri Mu Ijuru’

Itsinda ry’abantu bakoze Isengesho bumva ko ariryo abatuye Isi bakwiye kujya basenga biyambaza Imana yabo, aho kwiyambaza Imana y’Abayisiraheri. Ni itsinda ry’abantu bagera kuri 200 kugeza ubu, bishyize hamwe bagamije guhuza imyumvire igamije guhindura abatuye Isi ku bijyanye n’imyemerere bakabereka ko Imana yabo, Imana y’u Rwanda, Imana ya buri muntu igikora.

Ibi ariko bigahuzwa n’igikorwa bazajya bategura rimwe mu mwaka cyiswe ‘Umunsi wera w’Umucyo’, kigahuza abantu baturutse hirya no hino ku Isi. Mu mpera z’Icyumweru gishize abagize iri tsinda bahuriye mu Nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’iri tsinda, Mubarak Edouard yabwiye IGIHE ko bajya gutegura uyu munsi wera w’umucyo bari bagamije kumenyesha abatuye Isi ko hari Imana bagomba gusenga ariyo y’abakurambere.

Ni umunsi uzajya uhuza abasengera mu madini n’amatorero yose abaho hatagendewe ku myemerere kuko kuri we ngo nta muntu w’umupagani ubaho.

Ati “Buri muntu wese ntiyo agiye guca igitoki cy’undi aravuga ati Mana mbabarira hatagira umuntu umfata, ugiye gukora mu ikofi ya mugenzi we yiragiza Imana ati Mana mbabarira isene (Amafaranga) ze nzitware ntihagire umfata.”

“Ahubwo abo turabashaka cyane kugira ngo tuzanabagorore tubereke inzira banyuramo neza bakareka bya bindi bakubaha Imana ya ba sekuruza, Imana y’u Rwanda. Imana rero y’u Rwanda niyo njyewe njya gusenga nti Mana y’u Rwanda, Mana ya Data, Mana ya Sogokuru na Sogokuruza, iyo ngize intege nke njyewe niyo niyambaza.”

Mubaraka utemeranya n’abasenga Imana y’amahanga, yavuze ko ku kuba abantu biyambaza Abatagatifu.

Yagize ati “Hari nk’abantu biyambaza Abatagatifu, cyangwa ukiyambaza ikindi kintu. Navuga nti niba data umbyara yaranshyize ku Isi, ntavuga nti Mana ya Data, mfasha kuko niwe mbona Imana yakumva mbere na mbere y’uko navuga Imana ya Isaka na ba Abraham.”

Ati “Hari n’abavuga bati twe twakwiyambaza Bikiramariya, ariko Bikiramariya wa mbere ni Mama, niwe mubyeyi, niwe wambyaye. Nkaba namubwira nti Mana ya mama mfasha, Mana ya Data mfasha kurusha uko navuga nti Mana y’Abayisiraheli.”

Ubuyobozi bw’iri tsinda buvuga ko ‘Umunsi Wera w’Umucyo’ uzajya uba rimwe mu mwaka ugahuzwa na tariki 7 Nyakanga mu rwego rwo gusobanura ko umubare karindwi usobanura umucyo.

Isengesho bumva ryasimbura Dawe uri mu Ijuru

“Mana y’u Rwanda waremye Isi n’Ijuru

Mana ya Data, Sogokuru, Sogokuruza n’abandi bakurambere b’u Rwanda
Mana ya Gihanga Ngomijana n’abandi bami b’u Rwanda uko bakurikirana kugeza kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Tugushimiye ko warinze ubuzima bwacu tukaba turi amahoro,niyo mpamvu tukwiragije muri bino bihe bindi tugiye kugeramo, tugira ngo tugusabe udutsindire abanzi, udutsindire abarozi, udutsindire abajura n’abandi bose bagambiriye kutugirira na baba abahagurukiye kuturwanya twebwe ubwacu n’igihugu cyacu witoranyirije, turagusabye ngo ubadutsindire.

Mana y’u Rwanda tugusabye guha umugisha igihugu cyawe uraramo ukanakirirwamo

Duhe kweza imbuto ziva mu butaka, uduhe uburumbuke no kugwiza amatungo magufi n’amanini, utugwizeho ubukire bw’ifeza, zahabu n’amafaranga uduhe n’ubwenge bwo kubikoresha no kureba kure, kugira ngo kuri wa Munsi wera w’Umucyo tuzatambagize imuri zirindwi, tuguha icyubahiro ukwiye nk’Imana y’u Rwanda kugira ngo Isi yose imenye ko u Rwanda aricyo gihugu witoranyirije ukagiha umugisha tukaba duhora tugushima.

Buri wese Mana y’u Rwanda wumvise iri sengesho, muhe kurizirikana mu mutima we, kandi uhe umugisha ibiganza bye bitegereje kwakira.

Niba ari umubyeyi , ha urubyaro rwe gukomera, niba ari umurwayi muhe gukira, imbohe yihe kwihangana kuko uduhaye ihumure

Fasha imfubyi, abapfakazi, abakene n’abandi batagira kivugira, baha kwihangana no gutinyuka gushaka icyababeshaho.

Abanzi bacu bo ntabwo twabababarira cyangwa ngo tubasabire umugisha kuko tuzi ko batahinduka abakunzi, ubaturinde unadufashe kubarwanya

Mana y’u Rwanda dushyize u Rwanda rwawe mu biganza byawe wowe waruhanze, kugira ngo rugire amahoro n’ibyishimo mu izina ry’abakurambere bacu wahaye umugisha n’abayobozi bacu baruyoboyoboye ari nabo twizereramo kugeza uyu munsi.

Ndabyemeye Mana y’u Rwanda”.

 

Umuyobozi w’iri tsinda, Mubarak Edouard avuga ko bagamije kumenyesha Isi Imana bagomba gusenga ari yo y’abakurambere

 

Bamwe mu bitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo itegura umunsi wera w’umucyo

 

Bacanye urumuri rushushanya umucyo

 

Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo
Exit mobile version