Site icon Rugali – Amakuru

Ibi babyita GUCURIKA –> Gitifu yafunze abaturage bakererewe ibiganiro agenda abaca amafaranga atavugwaho rumwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyonza mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba, kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2017 ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, yafunze abaturage bari bakererewe ibiganiro anabaca amafaranga, mu gihe abaturage barira ayo kwarika we akavuga ko ntahandi ayo mafaranga yari kuyakura.
Abaturage bo muri aka kagari baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, bagaragaje akababaro batewe no kuba uyu gitifu witwa Ngaboyisonga Innocent afunga abaturage bakererewe ibiganiro akarenzaho no kubaca amafaranga yavugaga ko ari yo abura ngo habobeke ayo kwifashisha mu muhango wo gusoza icyunamo. Bavuga ko atigeze adohorera n’abatishoboye, buri wese yamutegetse gutanga amafaranga ngo afungurwe.

Umwe muri abo waganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com saa mbiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane, yavuze ko abo baturage barimo n’abakirimo kwishyuzwa mu ngo zabo muri iryo joro. Yagize ati: “Gitifu Ngaboyisonga yakoranye n’inkeragutabara zirenga esheshatu. Abambere yabaciye amafaranga ibihumbi bitanu (5.000), abakabiri yabaciye amafaranga ibihumbi bibiri (2.000), abanyuma bayabuze b’abakene yabaciye magana atanu (500). Ubu ayo amaze gukusanya yaciye abaturage abarirwa mu bihumbi mirongo ine na bibiri (42.000), ubwo abandi bose bashyizwe ku rutonde, kuko hari abavugaga ngo nabarekure bajye kuyazana mu rugo, agasigarana urutonde, ubu inkeragutabara zirimo kujya kubishyuza mu rugo.”

Uyu ni we Ngaboyisonga Innocent wafunze abaturage bagategekwa kwishyura amafaranga

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa, Ngaboyisonga Innocent, ntahakana ibyo gufunga abaturage no kubaca amafaranga kuko avuga ko nta handi yari kuyakura, gusa icyo atemeranywaho n’abaturage ni ingano y’amafaranga bagiye bacibwa. Aganira n’ikinyamakuru Ukwezi.com yagize ati: “Twari dufite akantu ko gukusanya amafaranga, umurenge wose haburaga ibihumbi 400. Noneho hari umuterankunga wampaye 50.000 nkusanya n’inkunga z’abaturage mbona 12.000, ubwo mu 100.000 akagari kasabwaga haburaga 38.000. Ubwo ayo rero navuze ngo ntakundi kuntu ndibuyabone, ndayaca abantu bakererewe ibiganiro. Bari abantu 50, buri wese yasabwaga gutanga arenga 600 ariko abatangaga 500 nabarekaga. Ubwo nyuma njyewe nigendeye hari akandi kagahunda nari ndimo, ubwo Inkeragutabara ni zo zari zibafite, zayabatse kugeza n’ubu hari abatarayatanga, kuko twebwe dusoza ku itariki 17, ngirango uzi ko ahantu tuba twibukiye hari ibintu by’amafaranga aba agomba kugenda. Ubwo rero navuze nti ntabwo ndibujye kuyaka abandi, ndayakura muri abongabo.”

N’ubwo aba baturage bafunzwe bakarekurwa baciwe amafaranga, uretse no gukererwa ubundi nta bihano byari biteganyirijwe abataritabiriye ibiganiro kubera impamvu z’akazi n’imirimo yabo itandukanye. Itangazo ryari ryashyizwe ahagaragara n’Urugaga rw’abikorera tariki 7 Mata 2017, ryagaragazaga ko nta gufunga imirimo kuzabaho mu gihe cy’icyunamo. Ryagiraga riti: “Nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuwa gatanu tariki 5/4/2017, urugaga rw’abikorera ruramenyesha abikorera bose ko muri iyi minsi y’icyunamo imirimo izajya ikorwa amasaha yose nk’uko bisanzwe nta gufunga imirimo yabo gukwiriye kubaho mu gihugu hose kandi ku masaha yose y’imirimo (24h/24h). Abikorera mu nzego zose bazajya bahitamo ababahagararira mu biganiro byo kwibuka kuburyo bidahagarika cyangwa ngo bifunge imirimo yabo. “

Ibyakozwe n’uyu muyobozi ntibyanakiriwe neza n’ubuyobozi bumukuriye, dore ko Gatanazi Longin, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko ibyakozwe na Ngaboyisonga yabimenye akanabyamagana kuko yabikoze ku giti cye atabitumwe n’umurenge, kandi ko bari bahawe amabwiriza yo gushishikariza abaturage kwitabira ibiganiro ariko batabibahatiye ngo bababuze imirimo yabo. Avuga ko nta munyarwanda ukwiye kurengana, bityo iki kibazo akaba agiye kugikurikirana kigashakirwa umuti.

Ukwezi.com

Exit mobile version