Iyi minisiteri ivuga ko kugeza ubu hari abo itegeko ryemerera gusubirishamo imanza ariko ngo hakaba hari abandi bakome kwitwaza iri tegeko ngo bakajurira, kandi batabyemerewe. Ibi ngo bikaba ari ibintu bishobora gusubiza inyuma imirimo yakozwe n’inkiko GACACA nibiramuka bikomeje gutyo nta nakimwe gikozwe ngo aba bakomeje kujurira bahagarikwe.
- Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Isabelle Kalihangabo
Nk’uko bisobanurwa na Isabelle Kalihangabo , Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda, ngo ni ikibazo ngo gikomeje kwiyongera ku bwinshi kuko ngo hari dosiye zitari nke zimaze kugaragara z’abifuza ko basubirishamo imanza kandi ngo batarimo n’abitegeko ryemerera kuzisubirishamo. Aho avuga ko iki kibazo gishobora gutuma ibyari byagezweho n’inkiko GACACA bisubizwa irudubi.
yagize ati: “Birasa n’aho bidusubiza inyuma. Izi manza zo kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi zabanje mu nkiko zisanzwe, biza kugaragara y’uko inkiko zisanzwe zidashobora kuziburanisha kubera ubwinshi bwazo no kubera uburyo bw’amakuru ataboneka neza.
Turamutse twemeye ko abo bantu bose bagarura izo manza mu nkiko bitwaje kuzisubirishamo twaba dutakaje kimwe twagejejweho n’inkiko gacaca cyo kugaragaza ukuri kwabaye, cyo kunga abanyarwanda no gufasha abantu gukira ibikomere batewe na Jenoside yakorewe abatutsi.”
Isabelle Kalihangabo, avuga ko mu gushakira umuti iki kibazo cy’abakomeje kujuririra ibyemezo byafashwe n’inkiko GACACA ngo hafashwe ingamba zo kuvugurura itegeko ryemerera abantu gusubirishamo imanza mu rwego rwo kugaragaza neza ababyemerewe n’abatabyemerewe.
Yagize ati: “Ivugururwa ry’itegeko ngenga rikuraho inkiko GACACA rikanagena impamvu imanza zaciwe n’inkiko GACACA zishobora gusubirishwamo ku buryo bisobanuka neza kurushaho.
Abo ngabo bashaka kuryuririraho nta mpamvu ifatika bagakubirwa. Icyo ni cyo duteganya. Ikindi ni ugukomeza gusobanurira abo bantu yuko impamvu ziteganya n’itegeko ari nkeya cyane kandi bakwiye no kwemera ibyakozwe n’inkiko GACACA bakanabiha agaciro.”
Ubusanzwe itegeko ryemerera bamwe bafite umwihariko ku byaha bahamijwe n’inkiko GACACA, nyuma hakaza kugaragara ibimenyetso simusiga bimushinjura ku byaha yahamijwe mbere, aha batanga urugero nk’aho umuntu wahamijwe icyaha cyo kwica umuntu nyuma bikaza kugaragara ko uwo bamushinjije ko yishe akiriho.
Minisiteri y’ubutabera ivuga ko inkiko GACACA zaburanishije imanza nyinshi mu gihe inkiko zisanzwe zitari kubigeraho mu gihe gito. Ivuga ko kandi ngo hakomeje kugaragara abasubirishamo imanza, iki kibazo gishobora gutuma ibyari byagezweho n’inkiko GACACA bisubizwa irudubi.
Umuryango.rw