Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda, biracyakomeje gufata indi ntera nk’uko abagira amahirwe yo kuvanwayo bagashyirwa ku mupaka bakagera mu Rwanda babivuga.
Mucyo Eric warumaze umwaka umwe n’amezi atatu mu gihugu cya Uganda, akaza gufungwa n’Urwego rw’Iperereza rwa Gisirikare, CMI, avuga ko agereranyije aho yari afungiye harimo abandi Banyarwanda 80.
Ikibazo cy’Abanyarwanda bashimutwa bagatabwa muri yombi bajya gushakayo imibereho muri Uganda bikomeje kuburirwa igisubizo.
Mu buhamya bwabo, aba baturage bakorerwa ibi bavuga ko bafatirwa mu nzira kandi bafite ibyangombwa, bakabanza kujyanwa muri kasho. Iyo bagezemo bakorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga.
Mucyo Jean Claude, bakunda kwita Mandela ufite imyaka 28, yamaze umwaka umwe n’amezi atandatu muri Uganda, afungwa amezi 3 ku kicaro n’Urwego rw’Iperereza rwa Gisirikare, CMI, kandi nta cyaha ashinjwa bamwereka.
Yagize ati “nari ndi mu modoka, nshaka gufungura inyuma ngo mbaceho, umusirikare aba yambonye abankubise inshyi ebyiri banyambika ikimfunga mu maso n’amapingu mu maboko banshyira mu modoka ya ‘pick up’barantwara.”
Mucyo avuga ko mu mezi atatu yamaze muri CMI yahuye n’ubuzima butoroshye bwo gukubitwa no kubabazwa ngo yemere ko ari umusirikare w’u Rwanda woherejweyo.
Yagize ati “aho bantwaye kunfungira, hari mu gikorodori ki nini kirimo n’abandi. Kwari ugukubitwa, gushyirwa mu mazi akonje cyane ngo nemere ko ndi intasi yoherejwe n’u Rwanda.”
Mu kubona ko Mucyo yabatsembeye ku makuru y’uko yoherejwe n’u Rwanda kuba intasi mu gihugu cya Uganda, akaza no kubangira kujyanwa mu gisirikare cya Kayumba, yizezwaga ko aribwo azabaho neza,yumvise ko hafashwe icyemezo cyo kumujyana n’ubwo atamenye aho ajyanwe ariko aza gusanga hari ku mupaka w’u ubugande n’u Rwanda.
Yagize ati”nisanze ngeze ku mupaka wa Kagitumba,barantwara ngeze mu Rwanda nakiriwe neza kuko ntarimfite nicyo kwambara kubera gereza ariko barampumurije bampa n’imyenda.”
Mucyo yageze mu Rwanda tariki 06 Mata 2019, avuga ko aho bari bamufungiye, bafatwaga nabi bagakorerwa iyicarubozo kuko bashyirwaga mu mazi akonje hanyuma bagakubitishwa amashanyarazi. Aho yari afungiye ngo yahasize Abanyarwanda bagera kuri 80. Avuga kandi ko hari n’abavaga aho bari bafungiye mu gihe cya saa cyenda z’ijoro bakerekeza mu ngabo za RNC babifashijwemo n’ubutegetsi bwa Uganda.
Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabo itandukanye, bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko.
Yvette Umutesi