Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyarugenge,Lt.Col.Mutembe Frank yibukije abazunguzayi ko nta muntu ufite ubushobozi bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuko n’uzabigerageza azakubitwa n’inkuba atazi aho iturutse.
Ibi Lt.Col.Mutembe akaba yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Gicurasi ,2016 mu biganiro byahuje abazunguzayi bakorera mu Mujyi wa Kigali n’inzego za Leta harimo Akarere ka Nyarugenge , Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ndetse na Minisiteri y’Uburiganire n’Iterambere ry’umuryango.
Lt.Col.Mutembe yizeza abazunguzayi ko nta muntu uzongera kubahutaza
Uyu muyobozi kandi akaba yibukije aba bazunguzayi ko buri wese ashinzwe umutekano wa mugenzi we ndetse n’uw’igihugu muri rusange.
Ku kibazo cy’umuzunguzayi uherutse kwicwa muri gare ya Nyabugogo bikozwe n’umwe mu bashinzwe isuku muri Gare,Lt .Col Mutembe yijeje aba baturage ko biriya bitazongera kubaho ukundi ndetse anabasaba ubufatanye batangira amakuru ku gihe ku wo babona wese ashaka kubahutaza.
Ati’’ Nta muntu uzongera guhutazwa ngo bigere aho yakwicwa bitewe n’uko acururiza mu muhanda.Abakozi b’akarere bajyaga babirukankana batazongera na rimwe kubikora, kuko byagaragaye ko babikora nabi babahutaza kugera n’ubwo babica’’
Iyi nama ikaba ibaye nyuma y’uko umugore w’umuzunguzayi witwaga Uwamahoro Theodosie yiciwe muri gare ya Nyabugogo kuwa Gatandatu tariki 7 Gicurasi 2016 yishwe n’umwe mu bashinzwe isuku mu karere ka Nyarugenge ari nabo barwanyaga abazunguzayi n’abacuruza ku gataro.
Iyi nkuru y’iyicwa ry’uyu mugore rikaba ryarashenguye benshi imitima nk’uko byagiye bigarukwaho n’abazunguzayi bagaragaza akarengane bahura nako mu kazi kabo ko kuzunguza.
Abazunguzayi bitabiriye ibi biganiro akaba ari abakorera mu Murenge wa Gitega,Kimisagara na Muhima biganjemo abakorera ubucuruzi muri Gare ya Nyabugogo ndetse na hazwi nko kuri Marato.
Nyuma y’iyi nama, abayobozi bose bari barangajwe imbere na Minisitiri Dr Diane Gashumba, banzuye ko aba bazunguzayi bagiye kwiyandikisha mu mirenge yabo, hanyuma ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, Minisiteri n’izindi nzego, bakazahura bakabereka icyo bakora n’uburyo baziteza imbere.
Makuruki.rw