Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Umwanda urakabije mu isoko rya Rusizi ya I muri Rusizi

Abacururiza muri iri soko rya Rusizi ya 1 riherereye mu kagali ka Gahinga mu murenge wa Mururu  baravuga ko babangamiwe cyane n’umwanda uri ahantu hose, ingarani/ikimoteri bamenamyo imyanda cyaruzuye kandi nyamara ngo batanga amafaranga y’isuku. Iri soko ni mpuzamahanga kuko riri ku mupaka w’u Rwanda na DRCongo.

Umwanda unyanyagiye hose mu isoko rya Rusizi I

Umwanda unyanyagiye hose mu isoko rya Rusizi I

Ugeze muri iri soko arakirwa n’umunuko uva mu ngarani imenwamo imyanda. Umwe mu baturiye iri soko utifuje gutangazwa amazina ye yabwiye Umuseke ko barambiwe n’umunuko uva mu isoko.
Uyu ati “ Nawe reba isoko ritagira ubwiherero, urebye aho bituma umwanda uratonze  hejuru y’ubwiherero kuko budakorerwa isuku, imyanda inyanyagiye hose, umunuko ni wose ubu dutegereje za macinya ahubwo.”
Ubwiherero bw’iri soko koko ntabwo bukorwa kandi bumeze nabi cyane, umwanda unyanyagiye buri hamwe abaza kwituma bawushyira, mu isoko umwanda uragaragara hose kuko ikimoteri bamenamo imyanda cyuzuye.
Deogratias Habyarimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Mururu yabwiye Umuseke  ko iki kibazo bacyimenye kandi bakiboneye umuti.
Habyarimana ati “twamaze kubashakira aho bakimurirwa mu rwengo rwo kuvana umwanda hariya hafi y’umupaka twabonye ikibanza twahawe na MINADEF mugihe isoko rigezweho ritaruzura turaba tububakiye iryo bifashisha dore ko hano bacururiza bahakodeshaga ariko ubuyobozi tubategurira ibyiza ntidushaka ko aba baturage hazagira urwara izo za macinya kubera umwanda.”
Nubwo adatangaza iminsi mu mibare, uyu muyobozi aravuga ko mu minsi micye ngo abacururiza muri iri soko bazaba bimuriwe mu kibanza cyateguwe kinafite ubwiherero n’ahashyirwa imyanda bizajya byitabwaho.
Isoko rya Rusizi ya 1 ricururizwamo Abanyarwanda n’abanyecongo, ricururizwamo cyane cyane ibikomoka ku buhinzi. Abanyecongo  benshi niho baza kurangura ibi bicuruzwa babijyana iwabo.

Ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bicururizwa muri iri soko bizana cyane abanyeCongo baza kubirangura

Ahamenwa imyanda h’iri soko haruzuye

Igice cy’ikibanza kigiye kwimurirwamo iri soko mu gihe bategereje ko irya kijyambere ryubakwa rikuzura

Francois Nelson NIYIBIZI
UMUSEKE.RW/RUSIZI

Exit mobile version