Umwe mu bapolisi bakuru bashinjwa gushimuta uwahoze ari umurinzi wa Perezida Kagame, Lt.Joel Mutabazi ari we ACP Joel Aguma asigaye arara arira bugacya avuga ko we ari inzirakarengane y’ibihe.
Amakuru atangwa n’abantu ba hafi na gereza uyu mugabo afungiwemo iri Makindye avuga ko yitungiwe n’amasengesho muri gereza nyuma yaho ibyo gufungurwa biyoyotse.
Aba batangarije Spyreports dukesha iyi nkuru ko ACP Aguma amara igihe kinini asenga anisomera bibiliya mu gihe abandi bafunganwe na we baba bari mu nkuru mu rwego rwo kureba uko bakwiyibagiza ibihe bibi barimo.
Igikomeje guhagarika umutima bagenzi be ni uko ACP Joel Aguma yifungirana mu cyumba maze akarira ayo kwarika akenshi agaruka ku kuba yarakoreshejwe akaba ari we uri kugorerwa muri Gereza.
Umwe mu bafungiwe Makindye ukunda gusura aho aba bagabo bafungiwe yagize ati” Benshi muri twe tumeze neza,twamaze kumenyera kuba muri gereza uretse Aguma buri gihe uba ari mu cyumba cye arira. Ubu yamaze gushyira ubuzima bwe mu maboko y’Imana nyuma y’aho agerageje kuba yafungurwa bikaba iby’ubusa.”
ACP Joel Aguma ni umwe mu bapolisi bakuru icyenda n’umunyarwanda Rene Rutagungira batawe muri yombi n’abakozi b’Urwego Rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Aba bagabo bashinjwa gushimuta impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Uganda bakazohereza mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko by’umwihariko Lt. Joel Mutabazi.
Nyuma yo kugezwa mu Rwanda, mu 2014 urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe rwakatiye Lt Mutabazi Joel gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC.
Uyu mugabo ntiyahwemye gutera utwatsi ibyaha byose yashinjwaga. Lt Mutabazi akimara gusomerwa igihano yahawe, amapeti ya gisirikare yahise ayikuriramo ayashyira ku meza. Ahita anavuga ati “Imana ibahe umugisha”.