Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2017, mu mujyi wa Kigali mu gice kizwi nko mu Kiyovu cy’abakene, hepfo y’ibiro bikuru by’ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB, habereye igikorwa cy’amayobera aho umumotari yahohoteye umugore yari avanye ahantu hatabashije kumenyekana, ibyo yamukoreraga n’icyo yari agamije bikaba bitabashije gusobanuka.
Abantu bari hafi y’akabari kari mu Kiyovu aho bakunda kwita mu Bishuhe mu masaha ya saa cyenda n’igice z’umugoroba, babonye umumotari ugenda yiruka cyane ahetse umugore wagendaga avuza induru inzira yose atabaza undi we akarushaho kwiruka mu buryo budasanzwe, ariko abantu batangira na bo kuvuza induru ari nako bamwirukankana maze aza guhagarara ahirika hasi uwo mugore amusiga ari intere.
Nyuma y’uko uwo mumotari utabashije kumenyekana akoze iryo hohoterwa agasiga umugore amerewe nabi, yahise yatsa moto ariruka ariko abantu bamwirukaho ari nako bamuvugiriza induru, maze afata icyemezo cyo gusiga moto yari atwaye ifite ibirango RD 308 F, maze akizwa n’amaguru.
Uyu mugore ntibyamenyekanye neza icyo umumotari yamukoreye, n’aho yamwirukankanaga ku ngufu ntiyamenyekanye
Iyi niyo moto umumotari yari atwaye, yaje kuyita akizwa n’amaguru
Abantu batabaye uyu mugore, bagerageje kumuvugisha ariko ntacyo yabashaga kuvuga kuko yasaga n’uwahahamutse, bagerageje kumubaza aho umumotari yari amukuye n’uko byaba byamugendekeye ariko ntiyabasha gusubiza kuko yagaragaraga nk’uwazahaye, maze bahita bamujyana kwa muganga mu bitaro byo kwa Kanimba. Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari hagishakishwa uwo mumotari n’amakuru ajyanye n’uko byagendekeye uwo mugore.
Abagiraneza bajyanye uyu mugore kwa muganga
Abantu bari benshi, barebye uburyo uyu mumotari ahohotera umuntu ku manywa barumirwa
Ukwezi.com