Nsanzumuhire Innocent, uvuga ko yari yaburiye kwa Cherie we
Umukozi wa Banki ya Kigali uherutse kuvugwa ko yabuze guhera ku wa 3 Kamena, yabonetse nta kibazo afite, avuga ko iyi minsi itanu ayimaze ‘kwa cherie we’.
Ejo bundi tariki 7 Kamena 2016 ni bwo Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabagejejeho inkuru y’umusore witwa Nsanzumuhire Innocent, uri mu kigero cy’imyaka 34 umuryango we uvuga ko yabuze.
Muri iyi nkuru, abo mu muryango we bavugaga ko bagerageje kumuhamagara kuri telefoni ye ngendanwa ibanza kwitabwa n’abandi bigeze aho ivaho, kugeza ku munsi w’ejo akaba atari yakabonetse cyangwa se ngo hamenyekane aho yarengeye.
Usibye abo mu rugo, aho akorera muri Banki ya Kigali, aho ashinzwe inguzanyo (credit agent) na ho bemezaga ko Nsanzumuhire bamuheruka ku wa Gatanu tariki 3 Kamena 2016, ko bamutegereje ku kazi ku wa mbere ntiyaza, nyuma bumva amakuru ava mu muryango we ko yabuze.
Soma iyo nkuru: Umukozi wa Banki ya Kigali yarabuze ariko Polisi ntiyemera ko yaburiwe irengero
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Spt Emmanuel Hitayezu, yemeza amakuru y’uko Nsanzumuhire yabonetse, yizanye kandi ari muzima.
Yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ati “Mushatse mwamuvugisha kuri phone ye, andi makuru y’aho yari ari yahababwira, ngo yageze iwe mu ma saa cyenda za mu gitondo, nta kibazo afite, andi makuru ni we wayabaha.”
Spt Hitayezu avuga ko umuryango we ari wo wagejeje aya makuru y’iboneka rye kuri polisi, kuko n’ubundi bari bayifashishije mu gushaka uyu muntu.
Kuri telefoni ye ngendanwa, Nsanzumuhire yemereye Izuba Rirashe ko koko ahari, ko yari yagiye gusura umwari babyumva kimwe, ndetse week end ikarangira akiyongeza n’iminsi y’akazi, kugeza ubwo atahiye saa cyenda z’ijoro zo kuri uyu wa Gatatu.
Yagize ati “ Ndahari, ni kwa kundi umuntu ajya ahantu abantu ntibabimenye…. nari nagiye kwa cherie wanjye, nari nasuye abantu ndakererwa mpitamo kureka kujya ku kazi….ubu ndi mu rugo nta kibazo mfite.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu yagize inama atanga ku ibura rya hato na hato ry’abantu.
Yagize ati “Hari igihe umuntu abura akavuga ko hari aho yari ari, ariko bigateza ikibazo umuryango we. Abantu bari bakwiye kubyirinda, niba hari aho agiye agomba kumenyesha umuryango we ko adahari n’igihe azagarukira.”
Polisi isaba abantu niba hari gahunda bafite, hari aho bagiye kuruhuka, bamenyeshe imiryango n’inshuti cyangwa se aho akorera.
Izubarirashe