Mukarubibi Béatrice w’imyaka 53 utuye mu Kagari ka Mugombwa mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko aheruka kwambara umwenda w’imbere ( Ikariso) afite imyaka 17. Ibi kandi byiyongeraho no kuba atarabasha kwigurira inkweto kuva yavuka kugeza magingo aya.
Yakomeje agira ati “ Ndakubwiye gupfa kubona amafaranga 1500 icya rimwe biba bigoye. Ubwose wumva ayo kugura inkweto nayabona mu gihe kingana iki koko? Buriya njye iyo mbonye ndiye nanaramutse biba bihagije cyane cyane ko no kugira ngo mbone ibihumbi bitatu bya mituweli nyabika mu gihe kirenga n’ibihembwe bibiri.”
Akenda k’imbere ( Ikariso) agaheruka afite imyaka 17.
- Ngo aheruka kwambara ikariso afite imyaka 17
Mukarubibi avuga ko bitewe n’uko abona amafaranga bimugoye hari ibintu bitandukanye aba akeneye ariko kubera ko biba bisaba amafaranga akabyirengangiza.
Yagize ati “ Nk’ubu njye sinshobora kubabazwa n’uko nta kenda k’imbere ngira kuko aho kukagura ngura akajipo karekare nambarira muyindi bikaba birarangiye kuko mperuka kwambara utwenda nk’utwo nkifite imyaka 17 ngishaka ko bandeba, naho ibijyanye n’amavuta cyangwa inkweto byo namaze kubyikuramo kuko hari ibindi byinshi byangombwa cyane kurusha ibyo mba nkeneye.”
Yakomeje avuga ko ababazwa cyane n’uburyo atishoboye ariko ubuyobozi bukaba bwaramushyize mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe aho kumushyira mu cya mbere.
Yagize ati “ Nkawe munyamakuru uzabambarize icyo bakurikiza kugira ngo bashyire abantu mu byiciro by’ubudehe kuko bambwiye ko ujya mu cyiciro cya mbere ari utagira inzara zo kwishima ariko kuko nasanze nzifite nanze kuburana.”
Ubuyobozi bubivugaho Iki?
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, Gilbert Nyirimanzi, yabwiye itangazamakuru ko ku bijyanye no gutira inkweto cyane cyane zo kujyana mu misa nta muntu wabyita kutazigira kuko hari n’abazitira kugira ngo bagaragare neza aho bagiye.
Yagize ati “ Erega hari n’ushobora kuvuga ngo ngiye kujya ahantu hari abantu benshi kandi hasirimutse reka inkweto nari sanzwe nambara nkorana sinzijyane ahubwo ntire runaka kimwe nk’uko hari n’abatira amakositimu cyangwa se ibindi kugira ngo baseruke ahantu runaka bameze neza.”
Imirasire.com