Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Umuhererezi wa Perezida Kagame yarangije amashuri yisumbuye

Umuherezi wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame witwa Brian Kagame yarangije amashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa mushiki we Ange Ingabire Kagame, ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi nibwo Brian Kagame yashyikirijwe impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts.

Ange Kagame yagiye gushyigikira musaza we muto, Brian Kagame warangije amashuri yisumbuye (Ifoto/Twitter)
Nyuma y’aho kuwa Gatandatu yarebye umukino wa nyuma wahuje amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (Champions League) wabereye mu Butaliyani, Ange Kagame yagiye gushyigikira musaza we muto warangije amashuri.

Perezida Kagame n’umuryango we na bo bitabiriye uyu muhango banafata ifoto n’abanyeshuri bigana n’umuhungu we (Ifoto/Twitter)

Ange Kagame yanditse agira ati “Nuko nuko mwana muto w’umuryango wasoje amashuri yisumbuye uyu munsi.”

Congratulations to the baby of the family, on graduating HS today

Uyu mukino wahuje Real Madrid na Atletico de Madrid zo muri Espagne wanitabiriwe kandi na Perezida Kagame wagaragaje ko yari ashyigikiye Atletico nubwo yatsinzwe ikabura igikombe.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafite abana bane aho imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ukurikirwa na Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Exit mobile version