Ringuyeneza Odette ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, yafashwe ku itariki ya 17 nyuma y’iperereza rya Polisi ryerekanye ko yaguraga imbuto ku bahinzi, binyuranyije na gahunda ya Leta y’ubuhinzi,ibi bigori akaba yari agiye kubisyamo ifu yo kugurisha kandi birimo imiti yo mu nganda .ibi bigori zari toni 20 zifite agaciro ka Miliyoni 41 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Superintendent of Police(SP) Jean Marie Vianney Karegeya avuga ko ku itariki ya 16 Gicurasi, abaturage bari batanze amakuru kuri Polisi kuri ubu bucuruzi ku mbuto y’ibigori bwakorwaga na Ringuyeneza .
SP Karegeya yagize ati:” Ku wa mbere, umuturage yaje kuri Polisi avuga ko yabonye aho imbuto y’ibigori nyinshi baronze yanitse mu rugo rw’uyu mugore, ahitwa Rukira, mu murenge wa Huye, aho abapolisi bagiye bagasanga ari toni 3 n’ibiro 800,Twakomeje iperereza no ku munsi ukurikiyeho, tuza gutahura ko izindi toni 16 n’ibiro 200 by’imbuto byabonetse I Tumba, nabyo ari ibya Ringuyeneza, niyo mpamvu twamufunze.”
SP Karegeya yavuze ko uyu mugore avuga ko iyi mbuto yayiguze ku Mulindi wa Kanombe, I Kigali; hakaba hakekwa ko ari ukuyobya uburari ariko iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane aho yayiguze kandi hakurikiranwe abafite uruhare muri ubu bucuruzi butemewe.
Igihe yafatwaga, imbuto hafi ya yose Ringuyeneza yari amaze kuyironga no kuyanika asigaje kubishesha ngo bivanwemo ifu yo gucuruza, iyi mbuto kandi ikaba yari iteganyijwe guterwa ku butaka bungana na hegitari zirenga 200, bikaba bifite agaciro ka miliyoni 41 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko bitangazwa na Ntezimana Justin, umukozi wa RAB mu Ntara y’Amajyepfo.
Yavuze ko ikilo kimwe cy’iyi mbuto y’indobanure kigura amafaranga 2095 ariko cyari cyahawe abahinzi kuri 520 frw.
Ntezimana yagize ati:”Yari yamaze kuvanga imbuto yose n’iyo yinitse mu mazi, ntibyari bigishobotse ko yahabwa abahinzi, iki ni igihombo kinini. Ikilo kimwe cy’iyi mbuto ubundi kibyara ibilo 100 by’umusaruro, ni ukuvuga ko toni 20 zagombaga guhingwa kuri hegitari 200 kuko kuri buri hegitari 30 duteraho toni 3 z’imbuto.”
Yonongeyeho ko iyi mbuto yari yaravanzwe n’ibindi binyabutabire ku buryo itaribwa, ntibyanashobokaga kandi ko yarongwa ngo iribwe, hari ibyago byinshi byo kuroga abaturage.
Yavuze kandi ko iyi mbuto itangwa gusa na RAB , igahabwa abacuruzi batoranyijwe mu turere, ari nabo bayicuruza n’abahinzi ku giciro cyashyizweho.
Hagati aho, SP Karegeya yahamagariye abaturage guhaguruka bakabungabunga ibibagenewe kandi bakavuga uwashaka kubangamira icyabateza imbere.
Makuruki.rw