Umubyeyi uherutse kubyara abana batatu mu karere ka Rugango mu murenge wa Mbuye aravuga ko n’ubwo hari ubufasha yahawe n’Akarere agifite ibibazo bitandukanye mu rwego rwo kurera abo bana birmo kubona mituweri,ndetse n’imfasha bere.
Mu ijoro ryo kuwa 31 Ukwakira 2015, nibwo Nyiragwaneza Theodosie w’ imyaka 30 wo mu murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, yibarutse abana 3 , ariko ariwe ndetse n’abaganga bo mu bitaro bya Ruhango aho yari yabyariye, bakavuga ko nta bushobozi afite bwo gutunga abo bana .
Icyo gihe Akarere ka Ruhango kiyemeje gufasha uyu mubyeyi aho bamuhaye inka izajya imukamirwa ndetse bashaka n’aho bazajya bamukamishiriza amata mu gihe inka bamuhaye itarabyara.
Nubwo yabonye ibi byose ariko kuri ubu Nyirangwiza Theodosie w’impanga 3 avuga ko hari ibikimugora kuko ubu umwe muri abo bana arwaye kandi akaba atarahabwa mituweli yemerewe ngo amuvuze kuko umugabo we n’undi mwana we babuze ubushobozi bwo kwitangira imisanzu yabo.
Yagize ati “umwe muri aba bana ararwaye ariko nabuze uko muvuza kuko bambwiye ko bazampa mituweli yanjye n’iyabo bana ari uko umugabo wanjye n’undi mwana batanze mituweli kandi rwose nta bushobozi dufite amafaranga twarayabuze.”
Inka yahawe ngo ikamirwe abana yanze kwima
Uyu mubyeyi kandi avuga ko imfasha bere yemerewe nayo yamaze kuba nke dore ko litiro 2 z’amata ahabwa aba bana ntaho akibakora, inka yahawe ngo izamwunganire ikaba yaranze kwima kandi nawe nta mashereka ahagije afite.
Umuyobozi w’umurenge wa Mbuye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyamurama Alfred yatangarije Makuruki.rw ko bari bazi icyo kibazo ariko bakaba barasabye umugabo we gushaka mituweli ye n’iyo uwo mwana usigaye ndetse akemera kuyashaka ariko ngo kuba barayabuze bagiye gukora ubuvugizi abo bana bakurirweho inzitizi z’amategeko agenga mituweli.
Yagize ati “ejo twari kumwe tumwemerera ko tuzaha mituweli umugore ndetse n’abana ndetse atubwira ko agiye kuyashaka akaza bitarenze kuwa kabiri tukazibaha icyaba gisigaye yaba ari amabwiriza ya mituweli[…] kiriya ni ikibazo kihariye twakora ubuvugizi bwihariye.”
Ku kibazo cy’imfashabere imaze kuba nke ndetse n’inka yahawe nayo ikaba yaranze kwima Alfred Nyamurama avuga ko bategereje ko amasezerano bagiranye n’uwabahaga amata arangira ubundi bagashaka undi ubaha amata aruta ayo babonaga ndetse bakaba bagiye kureba ikibazo inka ifite ndetse bakagishakira umuti urambye.
Yagize ati “hari abo twari twagiranye amaserano twagirango tuyarangize muri uku kwezi, nababwiyeko bashaka undi wenda wabaha amalitiro 3 cyangwa 4[…] nari navuganye na veterineri ngo arebe niba hari ikibazo cyihariye inka yaba afite yasanga gihari tukaba twamuhindurira.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mbuye kandi bushimangira ko buzakomeza gufasha uyu mubyeyi kugeza akujije abana be.
Source: makuruki.rw