Abacuruzi banini barashinjwa ubuhemu mu kunyereza imisoro
Abacuruzi baciriritse bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko kunyereza imisoro kwabo guturuka ku bo baranguriraho bo muri Kigali basorera ½ gusa cy’ibyo baranguriweho.
Abikorera biganjemo abacuruzi baciriritse mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko abo baranguriraho binjiza ibicuruzwa biturutse hanze mu Mujyi wa Kigali, ari bo bafite uruhare runini mu inyerezwa ry’imisoro kuko batemera gutanga inyemezabuguzi (fagitire) y’ibyaranguwe byose.
Abacuruzi baciriritse bavuga ko iyo ugiye kurangura i Kigali nk’ibicuruzwa bya miliyoni 10Frw bagutegeka kwishyura yose ariko ukemera ko bagukorera fagitire ya miliyoni 5Frw, bityo umusoro wa miliyoni 5Frw zindi ukaba uranyerejwe.
Mupagasi Fidèle wikorera mu karere ka Muhanga avuga ko abacuruzi baciriritse banyereza imisoro bitewe n’ab’i Kigali aho barangurira.
Agira ati “Ikibazo kiri i Kigali kuko iyo ugiye kurangura ukaka fagitire y’amafaranga yose wishyuye barakubwira ngo wemere ayo banditseho cyangwa ibicuruzwa ubyihorere, nimudashyiraho abagenzuzi babikurikirana ntabwo imisoro izatangwa kandi twe ntakibazo bidutwaye gusora.”
Mupagasi avuga ko aho kugira ngo usige ibicuruzwa n’akazi kawe gapfe wemera gutanga amafaranga ugacyura fagitire ntoya, bivuze ko na we nugeza ibicuruzwa aho ukorera nawe uzasorera ayanditse kuri fagitire waguriyeho.
Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA Richard Tusabe, avuga ko kunyereza imisoro bihera aho abacuruzi banini batangira imisoro yabo muri za gasutamo. Ibyo ngo bituma abantu bazaza kurangura na bo bazashyirwa muri ako gatebo ko kunyereza imisoro.
Cyakora ngo hari uburyo bugiye gukoreshwa mu gukurikirana aba bacuruzi batumiza ibintu mu mahanga kuko batarenze 50.
Ati “Tugiye gufata bariya bacuruzi banini batumiza ibintu hanze tubagenzure cyane kuko ni bo bacumuza abatoya. Iyo bariganyije imisoro muri za gasutamo bakora uruhererekane rwo kwiba imisoro no kuza kurangura.”
RRA igaragaza ko kubera akamenyero gacyeya ko gusora usanga ari yo mpamvu Abanyarwanda bagishaka kunyereza imisoro, ariko ko uko iminsi izagenda ishira bazamenyera ko gusora neza ari uguteza imbere igihugu.
– See more at: http://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/abacuruzi-banini-barashinjwa-ubuhemu-mu-kunyereza-imisoro#sthash.kM90uCGF.dpuf