Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe! U Rwanda rwanyomoje uwatangaje ko ruremerewe n’inguzanyo z’u Bushinwa

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta mpungenge itewe n’umwenda ibereyemo Leta y’u Bushinwa, nyuma y’iminsi hasohotse amakuru avuga ko uwo mwenda uzatuma rutabasha gutanga serivisi z’ibanze zigenerwa abaturage.

Kuba ibihugu biguza si igitangaza kuko na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite umwenda wa miliyari ibihumbi 22 z’amadolari. Ikibazo ni igihe igihugu kinaniwe kwishyura cyangwa amafaranga cyinjije yose akajya mu kwishyura amadeni aho kujya mu bikorwa biteza imbere abaturage nk’amavuriro, amashuri n’ibindi.

Tariki 3 Kanama 2019, umunyamakuru Stephen Paduano ukorera ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, The Atlantic, yasohoye inyandiko “China’s Investments in Rwanda Raise Familiar Questions About Debt” (Ishoramari ry’u Bushinwa mu Rwanda ryazamuye ibibazo ku madeni).

Paduano yavuze ko amadeni y’u Bushinwa ari umutego icyo gihugu kiri gutega ibihugu byo muri Afurika dore ko yo aza atariho amananiza nk’ay’ib’ibihugu by’i Burayi n’ibigega by’imari mpuzamahanga.

Muri iyo nkuru, hagaragaramo ko amadeni ibihugu bya Afurika bifata bitita ku ngano yabyo, kugeza ubwo abaye menshi bidashobora kwishyura bigatuma bimwe mu bikorwa remezo byabyo bifatirwa n’u Bushinwa.

Umunyamakuru yatanze ingero z’ibihugu nka Djibouti bifitiye u Bushinwa umwenda ungana na 77 % by’umusaruro mbumbe wayo, kuri ubu hari ubwoba bw’uko mu kwiyishyura u Bushinwa bushobora gufatira kimwe mu byambu by’icyo gihugu.

Ku Rwanda, Paduano avuga ko amadeni yose rufite angana na 53 % by’Umusaruro mbumbe w’igihugu kandi ko amafaranga yishyurwa kuri ayo madeni ari menshi ku buryo ari umutwaro ku Rwanda.

U Rwanda rwahamije ko nta mutwaro w’amadeni rufite

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yanyomoje amakuru ari mu nkuru ya Paduano ndetse itanga n’imibare nyayo y’amadeni u Rwanda rufite.

Mu itangazo ryasohowe, herekanywe ko amadeni angana na 53 % yerekanywe ari igiteranyo cyose cy’imyenda u Rwanda rwari rubereyemo abandi baba abo hanze n’ab’imbere mu gihugu mu mpera za 2018.

Nyamara, Minisiteri y’Imari n’igenamigambi yatangaje ko amenshi mu madeni yayo, ni ukuvuga 80 % by’amadeni aturuka hanze ari ay’igihe kirekire kandi ku nyungu nto. Yavuze ko amwe muri ayo madeni ari azamara imyaka 40 kandi ko ari amwe babanza kuguha imyaka 10 mbere yo gutangira kwishyura.

Ibyo bituma hakurikijwe ibipimo byemewe by’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ndetse n’ibya Banki y’Isi, bigaragaza ko amadeni u Rwanda rufite ugereranyije n’umusaruro mbumbe warwo ari 31.9 %, bikaba birugira kimwe mu bihugu bifite amadeni make ugereranyije n’umusaruro mbumbe wabyo, kuko IMF na Banki y’Isi bavuga ko biba byakabije iyo bigeze kuri 55% by’umusaruro mbumbe (GDP).

Guverinoma yahereye kuri ibyo ivuga ko atari ukuri kuvuga ko u Rwanda ruremerewe n’amafaranga rwishyura ku madeni rufite, yaba aturutse imbere mu gihugu n’ayishyurwa bitewe n’ibyo rwohereje hanze.

Kugeza ubu agaciro k’amadeni u Rwanda rufite uyabariye ku mafaranga ava mu byoherezwa mu mahanga, kangana na 150 % mu gihe ubusanzwe ibihugu bisabwa kutarenza 240 %. Kuri ubu ku byoherezwa hanze, amafaranga avamo u Rwanda rwishyuramo amadeni angana na 9 % mu gihe ibipimo mpuzamahanga bisaba kutarenza 21 %.

Mu mafaranga yinjira avuye imbere mu gihugu, amadeni yishyurwa afite agaciro ka 10.5 % mu gihe ibipimo mpuzamahanga bisaba kutarenza 23%.

Ikinyamakuru The Atlantic kandi kivuga ko ishoramari ry’abashinwa rikomeje kwiyongera mu Rwanda ari nako bahabwa ibiraka byo kubaka byinshi mu bikorwa remezo mu gihugu.

Bavuga ko 70 % y’imihanda yo mu Rwanda yatewe inkunga kandi yubakwa n’u Bushinwa.

Guverinoma yabihakanye, ivuga ko imihanda yo mu Rwanda yubatswe n’abafatanyabikorwa batandukanye barangajwe imbere na Banki y’Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, u Bushinwa, u Buyapani n’abandi.

Ku bijyanye n’amadeni u Rwanda rufitiye u Bushinwa, Guverinoma yagaragaje ko ari munsi ya 5% by’amadeni yose igihugu gifite.

U Rwanda rufite intego yo gukomeza gufata amadeni make ku buryo mu 2024 atazaba arenze 38.9% by’umusaruro mbumbe (GDP).

 

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikorana n’u Bushinwa mu mishinga itandukanye

Source: Igihe.com

Exit mobile version