Guverinoma y’u Rwanda iri mu myiteguro yo kwitabira ibiganiro na Uganda, bigamije gushakira hamwe umuti ku bibazo by’umwuka utari mwiza hagati y’ibi bihugu, hagendewe ku masezerano aheruka gusinywa hagati y’ibihugu byombi.
Ni inama ya kabiri irimo gutegurwa ya komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na Uganda yashyizweho n’amasezerano Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni basinyiye i Luanda muri Angola, ku wa 21 Kanama. Ni amasezerano agamije guhosha ubwumvikane buke bumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.
Ibibazo byafashe indi ntera ubwo mu myaka ibiri ishize Abanyarwanda batangiye gufatirwa muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Icyo kibazo cyiyongereyeho kubangamira ubucuruzi bw’Abanyarwanda muri Uganda, ndetse Uganda igashinjwa gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ni impamvu zatumye u Rwanda rugira abaturage barwo inama yo “kutajya muri Uganda.”
Ku wa 20 nibwo ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyanditse ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yohereje ubutumire i Kigali, buha ikaze intumwa z’u Rwanda “mu nama iteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo.”
Icyo gihe u Rwanda rwari rutaramenya iby’ubwo butumire, ndetse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, aza gutangaza yifashishije Twitter, ati “Biratangaje kumenyera ibi mu binyamakuru byo muri Uganda. Ntabwo u Rwanda rwigeze ruganirizwa ku itariki iyo ari yo yose, kandi yaba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda cyangwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, nta wakiriye ubwo butumire.”
Kuri uyu wa Mbere Nduhungirehe yabwiye IGIHE ko “ibaruwa yaje kuza”, ndetse u Rwanda rurimo kwitegura kujyayo nubwo itariki ya 13 Ugushyingo 2019 yari yatanzwe mbere ishobora guhinduka ku mpamvu za Uganda.
Mu nama ya mbere, u Rwanda rwahaye Uganda urutonde rw’Abanyarwanda bafungiwe muri icyo gihugu, yemera kugenzura ayo makuru hagamijwe ko abari kuri urwo rutonde banyuzwa mu nzira zigenwa z’ubutabera, no kurekura abo bizagaragara ko nta bimenyetso bihari cyangwa ibyaha bakurikiranwaho.
Nduhungirehe yagize ati “Ibyaganiriweho ubushize nibyo tuzaganiraho tureba niba byarashyizwe mu bikorwa, uko tubona ibintu tuzabiganira na Uganda, nyuma tuzavugana n’abanyamakuru.”
Ku wa 16 Nzeri nibwo i Kigali habereye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda, yashyiriweho gucoca ibibazo bikomeje guteza umwuka mubi hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi. Hemejwe ko inama itaha izaba nyuma y’iminsi 30 uhereye igiye iya mbere yabereye, yo ikabera i Kampala.
Iyo ni nayo igomba kuganirirwamo ku ngingo zirimo ikibazo cy’urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi ku mipaka isanzwe hagati y’ibi bihugu.
Indi myanzuro yemeranyijweho mu nama ya mbere harimo ko ibihugu byombi byemeranyije kwihutisha amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, hagamijwe ko mu gihe kiri imbere hazajya habaho ubufatanye mu gukurikirana abakora ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi.
Ibihugu byombi kandi “byemeranyije guhagarika icengezamatwara iryo ari ryo ryose ribangamiye kimwe muri ibi bihugu, ryaba irinyuzwa mu bitangazamakuru byemewe cyangwa imbuga nkoranyambaga.”
Ibiganiro biragana he?
Umusesenguzi ku bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari, Albert Rudatsimburwa, avuga ko akurikije uburyo imyanzuro ya mbere itashyizwe mu bikorwa, ibiganiro bya kabiri nabyo nta cyizere bitanga.
Ati “Iby’inama ya kabiri harimo ibibazo kubera ko n’ibaruwa yabo yatanzwe mu kinyamakuru cy’iwabo mbere y’uko inagera muri Minaffet hano, ariko icyagaragaye ni uko ibintu byose u Rwanda rwashyize ahabona mu nama ya mbere, nta na kimwe mbona cyahindutse kuva icyo gihe.”
Yakomoje ku rutonde rw’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda rwashyikirijwe ubuyobozi bw’icyo gihugu, n’ubu bagifunzwe, kimwe n’umwanzuro wabuzaga kimwe muri ibi bihugu gushyigikira ibikorwa bibangamiye ikindi.
Rudatsimburwa yakomeje ati “Byaragaragaye ko RNC [ikorera muri Uganda] kuko barabyivugira ubwabo, harimo nko kubura kwa Ben Rutabana, abantu bafatiwe muri Congo baciye mu manza; nta bantu barekuwe kandi lisiti zabozaratanzwe, abo bantu baracyafunzwe nta nubwo barabona ubutabera.”
Avuga ko nyuma y’imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Kigali itarashyirwa mu bikorwa, bigoye ko ibiganiro bya kabiri byatanga icyizere.
Ati “Ntabwo ushobora gutangira kubaka itaje ya kabiri n’iyo hasi itararangira. Ndakeka ko bizagaragara ko nta hantu ibiganiro bya mbere byageze, ibyemeranyijwemo mbere ntabwo byashyizwe mu bikorwa, ibyo u Rwanda rwasabye byose, rwanagaragaje, kandi Uganda yo nta kintu isaba u Rwanda kuko nta kintu irushinja.”
“Ubwo rero bigiye kugaragara imbere y’abandi bafatanyabikorwa, ari Angola na RDC, ko Uganda ntaho iganisha ibiganiro, ko ibyo ari byo byose tutari hafi yo kumva ko ibisobanuro byatanzwe, ko n’ibibazo babikemuye. Ubwo sinibaza ko n’ibibazo by’umupaka nabyo hari icyo babivugaho, birasa nk’aho Uganda, baremera kuza mu biganiro ariko nta kindi babikoraho, ni ukwitabira, simbona aho bizagana.”