Leta y’u Rwanda igiye kugurisha impapuro mpeshwamwenda zifite agaciro ka 10 462 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 13.5 z’amadorali).
Itangazo Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize ahagaragara ku wa Mbere rivuga ko izakira abahatanira kugura izo mpapuro kuva ku ya 23 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2016.
BNR ivuga ko zizaba zifite agaciro k’imyaka 15. Ni mu gihe mu mwaka ushize Leta yafashe umwenda wa miliyari 75 binyuze mu nyandiko mpeshwamwenda.
Leta y’u Rwanda ihamagarira abashoramari bo mu Rwanda kudacikanwa n’amahirwe yo kugura izo mpapuro cyane ko bibafasha kwizigamira.
Kuva mu 2008 kugeza mu mpera za 2015, u Rwanda rwagurishije inyandiko mpeshamwenda miliyari 126 na miliyoni 757.
Yanditswe na IMVAHO NSHYA
BNR ivuga ko zizaba zifite agaciro k’imyaka 15. Ni mu gihe mu mwaka ushize Leta yafashe umwenda wa miliyari 75 binyuze mu nyandiko mpeshwamwenda.
- Inyandiko Mpeshwamwenda zatanzwe na Banki Nkuru y’u Rwanda
Kuva mu 2008 kugeza mu mpera za 2015, u Rwanda rwagurishije inyandiko mpeshamwenda miliyari 126 na miliyoni 757.
Yanditswe na IMVAHO NSHYA