Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe! Twabuze aho tugana, turi abautrage b’u Rwanda, turatuye twarubatse ariko bari kudusenyera!

Twabuze aho tugana turi abautrage b'u Rwanda

Kigali – Gusenya inzu z’abaturage zashyizwe mu kiciro cy’iziri mu bishanga birakomeje, bihagarikiwe n’abapolisi ndetse n’abitwa DASSO, abategetsi bavuga ko ari ukurokora ubuzima abaturage bakavuga ko ari akarengane bari gukorerwa n’ubutegetsi.

Ku buso bwa hegitari 72,000 buriho umujyi wa Kigali 14% ni ibishanga.

Itegeko rivuga ko nta bikorwa bigomba kujya munsi ya metero 20 uvuye ku nkombe z’ibishanga, iri rirareba ingo zibarirwa mu magana menshi n’ibikorwa by’ubucuruzi byinshi mu mujyi wa Kigali.

Imiryango imwe n’imwe ariko ifite ibyangombwa by’ubutaka n’ibiburiho yahawe n’ubutegetsi kandi uyu mutungo iwusorera buri mwaka.

Itegeko rijyanye no kwimura abantu rivuga ko umuntu avanwa mu mutungo we ahawe ingurane ikwiriye.

Abaturage bari gusenyerwa bafite ibyangombwa baravuga ko ari akarengane bari gukorerwa n’ubutegetsi kuko bagombaga guhabwa ingurane mbere yo gusenyerwa.

Indi miryango irimo abakodesha inzu ziri gusenywa bagomba kwimuka gusa bakajya gukodesha ahandi.

Umwe mu basenyewe ejo ku cyumweru utuye mu Gatsata ati: “Byaturenze, twaraye turyamye hano hanze n’ababyeyi bacu”.

“Twabuze aho tugana, turi abautrage b’igihugu, turatuye twarubatse ariko bari kudusenyera, ababyeyi bacu bari kwicwa n’agahinda nta kintu twabona twavuga”.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa ejo yumvikanye abwira abanyamakuru iby’iki kibazo gusa mubyo yavuze ntiharimo igisubizo ku mpungenge z’aba baturage.

Yagize ati: [Muri iki gihe cy’imvura]…icyo turi gukora ni ugukumira ko hari ubuzima bw’umuturage bwahasigara, hari n’abatuyemo basanzwe batifashije abo hari gahunda isanzwe iriho yo kubafasha”.

Abasenyewe inzu bari batuyemo bafite ibyangombwa by’ubutegetsi bavuga ko ari akarengane bakorewe
Ishyaka Dalfa ritavuga rumwe n’ubutegetsi -ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda – rivuga ko ibiri gukorwa bigaragaza ko nta genamigambi rihamye ry’imiturire rihari mu gihe byari biri muri vision2020.

Ushobora kumva hano ikiganiro Ingabire Victoire yagiranye na BBC

Mu itangazo ryasohoye rigira riti; “ibiri gukorwa uyu munsi mu gusenyera abaturage mu buryo bubahutaza ni uguhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.

Iri shyaka risaba ko “bihagarikwa, abaturage bagatabarwa nibyo, ariko bigakorwa hubahirizwa amategeko n’uburenganzira bwabo”.

Abari kwimurwa, hamwe bari gusabwa kujya gucumbika mu byumba by’amashuri biri aho hafi, hari n’abahabwa amafaranga macye ngo bajye gukodesha ahandi.

Bamwe ntibarava ku nzu zabo zamaze gushyirwa hasi bavuga ko ntaho kujya bafite. Ibisubizo byose abari kwimurwa bavuga ko bidakemura ikibazo cyabo kandi bitarambye.

Abategetswe kwimuka – harimo n’abari gusenyerwa ubu – barimo abari baragejeje ibibazo byabo mu nkiko imanza zitaracibwa.

Abo ni abatuye i Nyarutarama mu karere ka Gasabo urubanza rwabo n’umujyi wa Kigali ntiruracibwa ku ngurane basaba ngo bimukire ahandi.

Exit mobile version