Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Tuzagabanya bya bipindi bya ba Rucagu na ba Kaboneka… tubigishe igisirikare – Kagame

Ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mahanga n’abiga mu Rwanda bagera kui 345 basoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 9 kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yabasobanuriye uburyo bagomba kwigishwa igisirikare, hakagabanywa ibindi batozwa mu magambo.

Perezida Paul Kagame yabasobanuriye ko ubutaha bazongera gutumirwa mu itorero maze ibipindi bigishwa n’abayobozi nka Rugacu ukuriye itorero ry’igihugu na Minisitiri Francis Kaboneka uyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, bigomba kugabanywa bakigishwa igisirikare.
Perezida Kagame ati: “Ndumva ari byo tugiye kuzakurikizaho, bitegurwe neza ndetse babakoreshe bya bindi mukunda cyane… Ubwo ndibwira ko mwamenye ibyo navugaga, ariko reka mbibabwire ku bashobora kuba batabyumvise… Tuzagabanya bya bipindi bya ba Rucagu na ba Kaboneka; ntabwo tuzagabanya agaciro kabyo, tuzagabanya volume (ingano) yabyo, uko bingana gusa. Hanyuma tuzamure the real things (ibintu byanyabyo), tubigishe igisirikare.”

Aba banyeshuri babwiwe ko bazahabwa imyitozo ya gisirikare ihagije
Umukuru w’igihugu yavuze ko imyitozo ya gisirikare bazayibakoresha mu buryo butavunanye, bakabigisha imbunda zose, bakabigisha kumasha (kurasa) ndetse bakamenya n’imbunda zose n’uko bashobora kuzirinda mu gihe bagera aho ziri bo batazifite.
Aha yagize ati: “Hari abantu bibwira ko training (imyitozo) ya gisirikare ivunanye, ubu twayiboneye uburyo itavunana. Turabyoroshya, ntumenye n’icyo wakoze rwose, ugasanga uzi ibintu byose, uzi kumasha, kumasha murabizi? No kumenya imbunda zose, no kumenya kuzirinda aho ziba ziri wowe utayifite.”
Perezida Kagame yasoje ababwira ko nk’ababa hanze y’u Rwanda, bagirirwa impungenge kuko hari abo abona bagenda barasa abantu ku mihanda, bityo bakaba bakwiye kwiga uko bakwiye kwifata mu bintu nk’ibyo.
Ukwezi.com
Exit mobile version