Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze nawe! Rwanda: ‘LaForge Bazeye’ na Lt Col Abega ba FDLR basabye igihe cyo kwiga ibyo baregwa.

LaForce Fils Bazeye na Abega ba FDLR barezwe ubwicanyi mu nkambi no ku bakozi ba BRALIRWA

Mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, abagabo babiri bari mu bategekaga FDLR basabye igihe ngo bige ku bimenyetso bishya bavuga ko biri mu byo bashinjwa.

Abo ni Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka “Abega” wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR.

Aba bagabo bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda muri Kivu ya ruguru mu mpera ya 2018.

Ubushinjacyaha mu Rwanda buvuga ko bari bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.

Umunyamakuru wa BBC wari mu rukiko avuga ko inyandikomvugo 40 z’abatangabuhamya zongewe muri dosiye n’ubushinjacyaha, zabaye intandaro yo gusubika urubanza uyu munsi.

Bwana Nkaka na Bwana Nsekanabo bari bitabye urukiko bari kumwe n’abunganizi babo.

Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka “Abega” wari ushinzwe ubutasi muri FDLR

Me Nkuba Milton wunganira Nkaka yavuzeko bifuza guhabwa umwanya kugira ngo we n’umukiriya we basuzume ibimenyetso bishya byongewe muri dosiye n’ubushinjacyaha.

Ibyo kandi ngo n’urukiko ni ko rwari rwabibonye nk’uko umucamanza yabitangaje.

Ibyo bimenyetso bishya ngo birimo inyandikomvugo z’amabazwa y’abatangabuhamya.

Me Habimfura Elias wunganira Bwana Nsekanabo na we yabwiye urukiko ko nta gihe gishize atangiye kunganira Nsekanabo, bityo nawe akeneye kwiga ibyo bimenyetso bishya.

Uwunganiraga Bwana Nsekanabo mbere Me Beata Mukeshimana yivanye muri uru rubanza kubera icyo yise impamvu ze bwite.

Ignace Nkaka uzwi nka LaForge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nta bishya biri muri dosiye z’abaregwa, ko ari ububiko bw’ikoranabuhanga bahurizamo dosiye butafungukaga ngo abaregwa n’abunganizi babo babone ibirimo byose kandi ku gihe.

Urukiko rwemeje ko urubanza rushyirwa ku itariki ya 10 z’ukwa gatatu.

Aba bagabo bombi bararegwa ibyaha birimo iterabwoba, kuba mu mutwe wa gisirikare utemewe no gukorana n’igihugu cy’amahanga hagamijwe kugaba ibitero mu Rwanda.

BBC

Exit mobile version