Ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu kiriziya ya Kabarondo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, bukomeje gushimangirwa n’abatangabuhamya batandukanye, mu rukiko rwo mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, aho Octavien Ngenzi na Tito Barahira baburana ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ubuhamya bw’uwaburiye abe i Kabarondo akarokoka yigize umwicanyi, bwatanzwe herekanwa uruhare rukomeye rw’abaregwa.
Ubu bwicanyi bwabaye tariki 13 Mata 1994, bwabaye Jean Damascène Rutagungira w’imyaka 59 abyirebera neza, abe bicwa urw’agashinyaguro arora ariko yivanze n’abicanyi nk’uko yabitangarije urukiko kuwa Kabiri w’iki cyumweru.
Jean Damascène Rutagungira ati : “Nari kumwe n’inshuti yanjye, twari hanze ya Paruwasi ya Kabarondo. Twari tugoswe n’Interahamwe, amasasu avuza ubuhuha impande zose. Muri ako kavuyo, twipfutse amasura twivanga mu gikundi cy’abicanyi.”
Rutagungira avuga ko yiboneye Octavien Ngenzi na Tito Barahira bayoboye abicanyi. Octavien yari Burugumesitiri wa Kabarondo naho Tito Barahira nawe yari yarabanje kuyobora Komini Kabarondo, ariko mu gihe cya Jenoside yari ayoboye ishyaka rya MRND.
Muri ubu buhamya bwe, Jean Damascène avuga ko yiboneye aba bagabo babwiriza Interahamwe gutema abatutsi. Yagize ati : “Nari nko hagati ya metero 5 na 8 y’aho bari bari, narabiyumviye bavuga ngo mubateme, mubatemagure vuba… Nari mpari niboneye na mama bamuca umutwe”.
Uyu mutangabuhamya avuga ko Tito Barahira uwo munsi yari yambaye ikote rirerire anafite icumu mu kiganza ahagarikiye abicaga, naho Octavien Ngenzi we akaba aho yari ahagaze nk’umuyobozi yaratangaga amabwiriza yo kwica vuba abatutsi.
Uwo munsi tariki 13 Mata 1994, Jean Damascène Rutagungira
yiciwe abantu 21 bo mu muryango we, barimo umugore we, nyina, abavandimwe be n’abana be bose. We yabashije kurokoka nyuma yo kwiyoberanya akivanga n’abicanyi.

http://ukwezi.com/mu-rwanda/3/Rutagungira-yivanze-n-abicanyi-ubwo-abe-bicwaga-abyirebera-Ubuhamya