Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Raporo ku buzima bwa Rtd Sgt.Kabayiza yateje impaka ndende mu Rukiko

Urukiko rwari rwagiye mu iperereza kuri kiriya kibazo cyagaragajwe n’abaregwa kuwa 05/06/2019.

Mu iburanisha riheruka, Urukiko rwari rwasabye ko rubona Raporo y’uko Rtd Sgt Kabayiza ameze, yagombaga gutangwa na Muganga bitarenze ku wa 05/07/2019.

Kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga, Umucamanza yategetse ko iburanisha rikomeza kuko urukiko rwamaze kubona iriya raporo.

Ababuranyi bari mu Rukiko bose na Rtd. Stg. Kabayiza Francois utaragaragaye mu rukiko mu iburanisha riheruka. Kimwe na ba Me Gakunzi Valerie wunganira Col Tom Byabagamba, Me Buhuru Pierre Clestin wunganira Rtd Brig.Gen Frank Rusagara na Me Nkuba Milton wunganira Rtd Sgt. Kabayiza. Ubushinjacyaha nabwo bwari buhagarariwe.

Mu rukiko kandi hagaragaye Capt Dr Ndahayo Erneste wazanye Raporo yakozwe na we ku buzima bwa Kabayiza.

Yabwiye urukiko ko nubwo azanye ikegeranyo, we ubwe atigeze apima Kabayiza ahubwo ngo yifashishije gusa amakuru electronic yagiye akura muri dossier ye zakozwe n’abandi baganga.

Ati “Ngewe ntabwo nigeze mupima Kabayiza mvuze ko namupimye naba mbeshye.”

Urukiko rwabajije Dr Ndahayo impamvu atapimye Kabayiza asubiza ko yasabwe kujya kwa muganga aranga avuga ko adashaka kwivuriza mu Bitaro bya Kanombe ko ashaka kwivuriza mu Bitaro by’i Ndera bivura abafite ikibazo k’indwara zo mu mutwe.

Kabayiza we yabwiye urukiko ko bashatse kumutwara mu Bitaro bya Kanombe kandi umuganga wari kumufasha ku bibazo yari afite ari uwo mu Bitaro by’i Ndera.

Impaka zabaye ndende kuri iyi Raporo yazanywe na muganga uvuga ko atigeze apima umurwayi.

Me Nkuba Milton wunganira Rtd. Sgt. Kabayiza yabwiye Urukiko ko umukiliya we atari kwanga kwivuza kuko abifitemo inyungu asaba urukiko kubaza impamvu yahatiwe kujya kwivuriza mu Bitaro bya Kanombe kandi umurwayi we ashaka kujya i Ndera.

Rtd Brig.Gen Frank Rusagara yahise asaba ijambo abwira Urukiko ko uburyayi bwa Kabayiza buturuka ku iyicarubozo yakorewe ubwo yatabwaga muri yombi muri 2013.

Yavuze ko abona Military Police nta nyungu ifite yo kuvuza Kabayiza kuko n’ubundi uburwayi afite ari yo yabumuteye. Yavuze ko Military Police itinya ko igihe cyose yaba ameze neza yabakurikirana mu nkiko.

Kabayiza mu bihe bitandukanye yagiye abwira Abacamanza ko yakubiswe bikomeye ubwo yafatwaga akavuga ko byamuviriyemo uburwayi.

Ibiranisha rya none ryamaze amasaha abiri umucamanza yumvise impande zombi avuga ko urubanza ruzakomeza ku wa 12/07/2019 saa mbiri za mugitondo.

Kuri iyi tariki nibwo hazatangazwa ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’Urukiko ku wa 05/06/2019 ku hantu abaregwa bafungiye bavuga ko bafunzwe nabi.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version