Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe! Prof Shyaka yashimye ubutwari bw’abakobwa babiri bafashe abagabye igitero i Musanze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yashimye ubutwari bw’abakobwa babiri b’abasivili baherutse gufata abagabye igitero mu Karere ka Musanze, avuga ko bigaragaza ko n’igitsinagore mu Rwanda ari ingabo zikomeye igihugu gifite.

Prof Shyaka yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2019, ubwo yatahaga inzu zatujwemo abakecuru n’abasaza b’Intwaza 40 mu Karere ka Rusizi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere kandi gisigasire ibyo kimaze kugeraho, umutekano ugomba kuza ku mwanya wa mbere.

Mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira rishyira ku wa 5 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi biganjemo abitwaje intwaro gakondo bateye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bica kandi banakomeretsa abaturage.

Icyo gitero cyahitanye abaturage 14, nyuma Polisi y’u Rwanda itangaza ko inzego z’umutekano zishe abantu 19 bari mu bagizi ba nabi bakigabye.

Prof Shyaka avuga ko Ingabo z’u Rwanda ari izo gushimirwa kuko hari ibihugu byinshi aho usanga abasirikare b’ibihugu iyo bamaze imyaka runaka, ubushobozi bari bafite bugabanuka.

Ati ‘‘Mumfashe dushimire ingabo zacu, tuzishimire ubudatezuka zifite kuko amateka yo ku Isi ibyo atwereka ni uko ahantu henshi iyo hari ingabo zigatsinda urugamba, imyaka itanu, icumu cyangwa cumi n’itanu igashira, usanga nyuma iminsi byahindutse. Mu Rwanda ho ingabo zacu ntabwo iminsi izihinyuza, zikomeje kuba indahangarwa n’Intatsimburwa mu gukomera ku mutekano w’igihugu n’uw’abanyarwanda kandi ingero ni nyinshi.”

Akomeza agira ati “Ndangira ngo tunabwire ingabo zacu ko natwe abasivile turi ingabo, ubu inzego z’ibanze turi kumwe kandi turadadiye, abo muzajya mubona bashaka guhungabanya umutekano nta gatege bafite mujye mubaturekera tujye tubabanigira, ibyo mvuze ntimugire ngo ni njye ubivuze ahubwo ni abaturage bo mu turere dutandukanye bagenda babivuga.”

Prof Shyaka yavuze ko hari ingero nyinshi zigaragaza ko abaturage n’abakobwa by’umwihariko biteguye gucunga umutekano w’igihugu, aho bibaye ngombwa bagafata na ba bandi baje kuwuhungabanya.

Ati “Sinzi niba mwarabyumvise, muri Musanze ho ejo bundi abakobwa babiri barabirukankanye barabafata, barabazirika babona guhamagara abasirikare, ntimugire ngo ingabo ni abagabo bonyine, n’abakobwa bacu ubu ni ingabo, iryo ni ishema rya politike yo kubahiriza ihame ry’uburinganire, iyo abakobwa bakomeza badahabwa iryo shema n’agaciro, baba barabonye abagizi ba nabi bakajya mu gikari ariko kubera ko uburinganire bumaze gucengera ntabwo bagiye gushaka basaza babo ngo batabare ahubwo babirutseho mpaka babafashe.”

Prof Shyaka agarutse kuri ibi nyuma y’aho uwitwa Ndayisaba Alex uvuka mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve, akaba ari umwe muri aba bagizi ba nabi avuze uburyo yafashwe n’aba bakobwa babiri.

Ndayisaba yavuze ko nyuma yo kuraswa mu buryo bukomeye n’ingabo z’u Rwanda bamaze gukora aya mahano, yihishe mu cyobo ashaka n’ibyatsi ariyorosa, ariko abasirikare bakomeza kuvuga ko hanyuze umuntu, we ntibahita bamubona ariko bafata mugenzi we.

Yagize ati “Nagiye mu cyobo maramo nk’amasaha ane, nibwo haje umukecuru aza gusoroma ibidodoki by’imboga, nari nambaye agapira k’umutuku, sinzi ukuntu yarungurutsemo aba arambonye ariruka, yirutse mvayo, ndagenda ndamubwira ngo mukecukuru ihangane, njye nta kibazo.”

“Yahise ambwira ngo zana irangamuntu, kandi irangamuntu ugera iriya bakazigukuraho. Nibwo nahise mvuga nti ’mukore icyo mushaka’. Yari afite abakobwa babiri, ubwo nshatse kwiruka mbonye ko mbiguyemo, baba baramfashe, baranzana mpura na polisi hariya.”

Prof Shyaka avuga ko abaturage baba abari ku nkiko z’igihugu, mu gihugu n’ahandi bakomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano, kugira ngo umutekano w’igihugu ukomeze kubungwabungwa.


Prof Shyaka yashimye abakobwa babiri bafashe abagizi ba nabi mu Karere ka Musanze

 

Exit mobile version