Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze nawe! Prof Egide Karuranga Amaze Iminsi 45 Afunze Ataraburana

Bantu muba hanze mufite amafaranga n'akazi keza uyu Karuranga Egide ababere urugero!

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwasubitse ubugira Gatanu urubanza rwa Prof Egide Karuranga wahoze ari umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (UNIK). Ubushinjacyaha burasobanura ko yanduye icyorezo COVID-19 bityo ko atashobora kuburana. Abamwunganira mu mategeko bo bakavuga ko icyorezo cyabaye urwitwazo rwo kumufunga binyuranyije n’amategeko.

Mu iburanisha rya none umucamanza yatangiye asaba ibisobanuro by’ubushinjacyaha ku mpamvu burega Prof Egide Karuranga nyamara atagaragara mu rukiko. Aha yahise abuza abamwunganira kugira icyo bavuga ku myanzuro bari bamushyikirije kuko ngo byasaba ko nyirubwite yaba ahibereye.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibura rya Karuranga wahoze ayobora kaminuza ya Kibungo (UNIK) rishingiye ku kuba yaranduye icyorezo cya COVID-19. Bwahise bwongera gusaba ko isubikarubanza mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Buvuga ko hazaba hamenyekanye uko ubuzima bw’uregwa buzaba buhagaze.

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha icyo bushingiraho busaba isubikarubanza mu minsi 14 maze busubiza ko bubushingira ku mabwiriza y’inzego z’ubuzima mu Rwanda .

Ni ingingo yongeye kuba intandaro y’impaka ndende hagati y’ubushinjacyaha n’abanyamategeko bunganira Prof Karuranga. Uhereye kuri Me Tharcisse Idahemuka yasabye urukiko gufata inshingano zarwo by’umwihariko ku mucamanza ukuriye iburanisha agahera ku byemezo bitandukanye byafashwe kuri uru rubanza. Yibukije ko mu minsi 45 ishize Karuranga afunzwe urubanza rumaze gusubikwa ubugira gatanu kandi ko nta nyandiko n’imwe, yewe ngo nta n’ikimenyetso na kimwe ubushinjacyaha bushingiraho buragaragaza ko afunzwe uretse ikirego bwatanze.

Me Idahemuka yibukije umucamanza ko bamugejejeho inzitizi y’uko urukiko rw’ibanze rwa Gasabo nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ngo ntiyabyitaho. Umucamanza yasubije ko iyo nzitizi yayifasheho icyemezo bityo ko kuyigarukaho byaba ari ukumusubiza inyuma.

Naho Me Faustin Murangwa na we mu gusa n’uwibutsa umucamanza ko yirengagiza inshingano ze , yabwiye umucamanza ashimitse ko akwiye kubahiriza inshingano ze amategeko amwemerera .Yamubwiye ko n’iyo abamwunganira bataza mu rukiko na we yagombye kwibwiriza agasuzuma niba ibihe by’ifungwa rye byubahirije amategeko. Uyu munyamategeko akibutsa ko bitari ubwa mbere ubushinjacyaha busaba isubikarubanza kubera icyorezo COVID-19 ariko ntibutange ibisobanuro birambuye ku buzima bwa Karuranga.

Me Murangwa avuga ko nk’abamwunganira batirengagije icyorezo COVID-19 ariko akumvikanisha ko mu ifungwa rya Karuranga icyorezo cyabaye urwitwazo. Yavuze ko niba byarabayeho ko uwo bunganira ahura n’ibyago byo kwandura icyorezo COVID-19 yabitewe n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko. Mu bihe bisanzwe amategeko ateganya ko uwaregewe ubushinjacyaha nyuma y’iminsi itanu aba agomba kugezwa mu rukiko. Me Murangwa ati “ Hafatwe ingamba zirinda abantu aho gufatwa izibashyira mu kaga”; kuko kuri we asanga ibiba kuri Karuranga biteye agahinda.

Me Idahemuka we akavuga ko mu butabera mpuzamahanga n’iyo umuntu yaba arwaye bamushyira mu modoka itwara abarwayi akaza kuburana. Yibukije ko hari n’abandi baburana mu Rwanda barwaye, abandi bakifashisha ikoranabuhanga bakaburana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ikibazo cya COVID-19 kiri rusange ku isi yose kandi ko u Rwanda rudashobora kugaragaza imyitwarire yihariye. Umushinjacyaha yavuze ko uretse no kuba icyorezo kibangamiye uregwa ngo cyanagira ingaruka ku bamurinda. Yavuze ko Karuranga yanduriye muri Kasho yari afungiwemo kandi ko aho afungiwe nta muntu uba yemerewe kumugeraho mu mugambi wo kwirinda.

Mu minsi yashize amakuru yageraga ku Ijwi ry’Amerika avuga ko Prof Karuranga yari mu bajyanywe i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga bajyana inzererezi. Aho ngo hari mu rwego rwo kwirinda ubucucike muri kasho za Polisi. Kuva yafungwa baba bavandimwe be ndetse n’abamwunganira bavuga ko batazi amakuru ye kandi ko yahoraga afite ubundi burwayi. Abanyamategeko bagasaba urukiko guhatira ubushinjacyaha bugatanga ibisobanuro ku buzima bwe.

Nyuma yo kumva impaka ku mpande zombi , urukiko rwanzuye ko icyorezo COVID-19 gifite umwihariko bitewe n’uburyo cyandura.Rwavuze ko rugomba kubaha amabwiriza y’inzego z’ubuzima kuko ngo ntacyo rwahindura ku mpamvu zitangazwa na MINISANTE. Ruvuga ko kubahiriza ayo mabwiriza ntaho bihurira no kwica amategeko maze kandi ko ihame ari ugutegereza ko Karuranga yazatora agatege akazabona kuburana.

Nta mibare ya nyayo iratangazwa y’abamaze kwandurira COVID-19 muri kasho za polisi ariko mu bihe bitandukanye humvikana abandi bantu baburana mu nkiko bavuga ko imanza zabo zadindiye kubera kurwara icyorezo COVID-19. Prof Egide Karuranga wahoze ari umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha, ubucuti , urwango cyangwa icyenewabo. Kaminuza ya Kibungo (UNIK) Prof Karuranga yayoboraga yarafunzwe nyuma yo kugenzura inzego z’uburezi zikavuga ko yo n’izindi hari ibyo zitujuje.

Iburanisha ryashyizwe ku itariki ya 03/09/2020 umunsi amezi abiri azaba yuzuye neza neza ataraburanishwa ngo amenye icyo afungiwe.

VOA

Exit mobile version