Polisi y’Igihugu iratangaza ko nta nyungu n’imwe yagira mu gutangaza imibare mikeya y’abapfuye mu gihe haba habaye impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu.
Iratangaza ibi nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2016, ahitwa Kicukiro Centre habaye impanuka yatewe n’ikamyo yari itwaye umucanga, igahitana ubuzima bw’abantu ikanangiza bimwe mu binyabiziga yasanze ku muhanda.
Bamwe mu baturage bakomeje kuvuga ko hari ubwo habaho impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu nyamara imibare basoma cyangwa bumva mu itangazamakuru bakavuga ko iba ari mikeya. Polisi yatangaje ko iyo mpanuka ya Kicukiro Centre yahitanye 7 ikomeretsa 9.
Mu gushaka kumenya niba ibyo abaturage bavuga hari aho bihuriye n’ukuri, izubarirashe.rw ryaganiriye n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CSP Twahirwa Celestin adutangariza ko polisi y’igihugu nta nyungu yagira mu kugabanya imibare mu gihe ababa baguye muri izo mpanuka baba bafite imiryango.
Yabisobanuye muri aya magambo “Ubivuga ashingingira he abivuga? Wowe urumva abantu baba bapfuye ukabihisha? Wabihisha se wanabahisha ko baba bafite imiryango yabo? Ubivuga ahubwo aba yabikuye hehe? Urumva impanuka yabaye wavuga ngo hapfuye abantu 3 hapfuye 30? Ubwo se imiryango yabo yo ntikurikirana? Ibyo ntibishoboka kuko nta n’inyungu waba ubifitemo kuvuga imibare itari yo, ahubwo inyungu twaba dufite ni uko abantu bamenya uburemere bwabyo bakabasha kubyirinda kuruta y’uko wabihisha,y aba polisi cyangwa abayobozi b’ibanze ntawakwenera kubihisha kuko nta nyungu twaba tubifitemo. ”
Mu gihe bamwe bakeka ko iyi mibare yaba igabanywa ngo abaturage badakuka umutima, polisi ivuga ko iyo ari imyumvire idafite aho ishingiye kuko impanuka ntawe uyihitamo kandi ngo ntabwo byakura umutima kurenza uko byafasha kumenya ingaruka n’uburemere bityo bigafasha abakoresha umuhanda bose kubahiriza amategeko.
Izubarirashe