Inkuru ya The insider iravuga ko Perezida Museveni yageze aho yarahiriye saa tanu za mu gitondo abashyitsi bahageze bicaye, ariko Mugabe wa Zimbabwe ntiyari ahari.
Umukambwe Robert Mugabe w’imyaka 92 y’amavuko yari yageze muri Uganda kare, yatangaje abantu ubwo yazaga Museveni yamaze kurahira, agasanga Museveni kurahira arimo kugenzura ingabo zaje kwizihiza umunsi w’irahira.
Muri 2015 Perezida Mugabe yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga asitara kuri tapi itukura agwisha amavi. Yari amaze guha ijambo abayoboke be bari baje kumwakira ku kibuga cy’indege i Harare avuye mu rugendo muri Ethiopia.
Nyuma yahoo yavuze mu Nteko Ishinga Amategeko imbwirwaruhame itajyanye n’umunsi, avuga imbwirwaruhame yari yarigeze kuvuga mu muhango utandukanye n’uwo, ntiyamenya ko yavanze amadosiye, arayivuga kugeza irangiye, abari mu Nteko barumirwa.
Robert Mugabe utarya iminwa iyo bigeze ku kunenga ibihugu bikomeye ku Isi avuga ko byishyira hejuru, aherutse gutangaza ko azava ku butegetsi ari uko apfuye.
Izuba Rirashe
Ibaze Nawe: Perezida Mugabe yasanze Museveni amaze kurahira kandi yari muri Uganda
Ntibirasobanuka niba byatewe n’imvura yaramutse igwa cyangwa niba ari izabukuru, kuba Perezida Mugabe wa Zimbabwe yasanze Museveni amaze kurahira kandi yari muri Uganda, agasanga umuhango wamuvanye muri Zimbabwe uhumuje.