Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Perezida Kagame yanenze abacishije inzara abashyitsi muri WEF

Mu kwezi gushize u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, WEF,( World Economic Forum), yitabiriwe n’abagera ku 2500 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Imyiteguro, kwakira abashyitsi n’ibindi byose byagenze neza ariko Perezida Kagame yahishuye ko abitabiriye iriya nama batashye bijujutira ko amahoteli yo mu Rwanda atabagaburiye ngo bahage.
Umukuru w’igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena mu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibigega bibika ibikomoka kuri Peteroli byubatswe mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo na sosiyete itwara ikanacuruza ibikomoka kuri Peteroli SP.
Perezida Kagame yavuze ko kuba ibiribwa amahoteli yo mu Rwanda akoresha bituruka mu mahanga, ari kimwe mu byatumye abashyitsi basuye u Rwanda muri WEF bataha bijujuta.
Yagize ati “Ibintu byose mu Rwanda ni byiza, baranezerewe pe ariko hari ikintu kimwe ‘Ntabwo barya ngo bahage’, ukajya muri hoteli ukicara bakazana isahane ingana itya, bagashyiraho akantu kamwe iruhande bagashyiraho n’akarabyo, warangiza ukishyura ugahaguruka ukagenda, icyo ngicyo barakinenze.”
Yasabye ikosora ryihuse
Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo SP yakoze ari ubuhamya bw’uko gushyira hamwe bibyara ibyiza gusa. Asaba abashoramari gukemura iki kibazo gituma Abanyarwanda bagaragara nk’inyanda kuko batarya.
Yagize ati “Igituma mbivuga ndagirango mugende mubikosore, iyo umuntu yakunenze ikintu wakibonye gikosore, witegereza ko azagaruka akongera.”
U Rwanda rwihaye intego yo kwinjiza amadolari asaga miliyoni 150 buri mwaka aturutse mu kwakira inama, Perezida Kagame asanga bitagerwaho hadakosowe amakosa agenda agaragara dore ko n’abo bashyitsi bifuzwa na benshi.
Yagize ati “Nk’u Rwanda ntitudatekereza neza ngo tumenye umwihariko wacu w’ibibazo dufite noneho ngo tubishakire igituma byoroha, ari abikorera, abashoramari, bizabagora kugirango tugere kure.”
Ashimangira ko hakwiye kubaho gutekereza no gukora bijyanye n’ibihe kuko atari ubucuti cyangwa ubuvandimwe butuma abashyitsi bagana u Rwanda.
Yagize ati “Niba ushaka abashyitsi hano ugomba kumenya ikibanezeza kizabazana n’ubundi, niba umenye icyo yabuze aha, nutagikosora ntabwo azahagaruka. Mukosore vuba kuko ni naryo shoramari rizana inyungu.”
Hari ibyo Perezida Kagame yita akumiro
Perezida Kagame yanenze abashoramari kutanyura mu nzira leta iba yaharuye. Yatanze urugero rw’amakuru yabwiwe y’uko imwe muri Hoteli y’inyenyeri eshanu yuzuye muri Kigali, izajya ikoresha ibiribwa iguze hanze y’igihugu, aho kugaburirwa n’Abanyarwanda.
Yagize ati “Naje ndibwa mu modoka, twubatse amahoteli none tugiye kugura inyanya n’ibijumba hanze bize mu ndege, bize kubahenda?.”
Umukuru w’igihugu asanga iyi ariyo mpamvu abitabiriye inama ya WEF batashye bijujuta.
Yagize ati “Buriya namenye impamvu byagenze neza ibintu byose, ibitaragenze neza ni abantu bamwe bagiye bijujuta kandi bari mu kuri, nabonye igisubizo cyabyo ni aho bituruka.”
Mu nama ze yasabye abashoramari kubyaza umusaruro ibiribwa biri mu Rwanda bakabyongerera ubuziranenge n’ubwinshi bikenewe n’ayo mahoteli.
Umukuru w’Igihugu yagaye abicishije inzara abashyitsi bitabiriye Inama ku bukungu bwa Afurika
imageUmukuru w’Igihugu afungura ku mugaragaro ibigega by’ibikomoka kuri peteroli
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye uyu muhango
Source: Igihe.com

Exit mobile version