Perezida Kagame azageza ijambo ku bitabiriye inama ihuza Afurika n’u Buyapani. Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu aritabira inama ihuza abakuru b’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika n’u Buyapani, ibera i Yokohama muri iki gihugu, aho biteganyijwe ko azageza ijambo ku bayitabiriye.
Iyi nama izaba guhera tariki 28-30 Kanama 2019, ni iya karindwi isanzwe ihuza Afurika n’ u Buyapani, iy’uyu mwaka ikaba yariswe, Tokyo International Conference on African Development (TICAD). Izaba umwanya mwiza wo gushaka uko ishoramari n’ubucuruzi hagati y’impande zombi byarushaho gutezwa imbere.
Ubwitabire bwa Perezida Kagame muri iyi nama bwemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Nduhungirehe yavuze ko Umukuru w’Igihugu azafatanya n’abandi gutanga ikiganiro ku ‘guteza ubukungu burambye kandi butajegajega’. Izindi ngingo zizaganirwaho zirimo kugeza kuri bose serivisi z’ubuvuzi, ubumenyi, ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, kugabanya ibyago by’ibiza n’imihindagurikire y’ikirere, uburezi no kubakira ubushobozi abantu.
Nduhungirehe kandi yanditse kuri Twitter ko ‘Ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’u Buyapani, buragaragara kandi bufite imbaraga cyane cyane mu bikorwa remezo, ubuhinzi, ikoranabuhanga ndetse no kubaka ubushobozi bw’abantu’.
Iyi nama ije ikurikira iheruka guhuza abakuru b’ibihugu kuri uyu mugabane n’u Buyapani yabereye muri Kenya mu 2016.
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, yavuze ko u Buyapani bushaka gufatwa nk’umufatanyabikorwa wa Afurika aho kwitwa umuterankunga. Icyo gihe yemeye ishoramari rya miliyari 30 z’amadolari mu 2018 harimo miliyari 10 z’amadolari zo guteza imbere ibikorwa remezo muri Afurika.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, avuga ko umugabane wa Afurika ugaragaza impinduka zikomeye mu iterambere bityo ko bushaka ko ishoramari n’ubucuruzi hagati y’impande zombi nabyo byarushaho kwiyongera.
Ati “Ubu igishyizwe imbere ni uguteza imbere ubucuruzi ku mugabane wa Afurika, ikindi kizigwaho muri iyi nama ni ukugira ngo abaturage ba Afurika bashobore kwibeshaho, harebwe kandi uko ubuvuzi bwagera kuri bose, kurwanya ibiza no gusigasira umutekano n’amahoro ku mugabane wa Afurika.”
Ati “Mu Rwanda niho hantu hari amahoro n’umutekano bihagije, ariko muri rusange ku mugabane wa Afurika hari uduce twinshi dufite ikibazo cy’umutekano muke, turizera ko u Rwanda ruzatanga umusanzu ukomeye muri iyi nama.”
U Buyapani nibwo buzayobora iyi nama bufatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), Banki y’Isi na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AUC).