Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Nyuma yo kubatakambira abasaba imbabazi, bahise bamwica

Bamwe mu bakorera muri gare ya Nyabugogo bavuga ko Uwamahoro Theodosie yatakambiye, akanasaba imbabazi abashinzwe irondo ry’isuku aho kuzimuha bakamukubita bakamwica. Ibi byabaye mu masaha ya saa yine za mu gitondo cyo kuwa 7 Gicurasi 2015.
Twibanire Eustache ukorera muri gare ya Nyabugogo, avuga ko ibyabereye muri iyi gare ari agahumamunwa, aho ngo abakora irondo ry’isuku baje bafata uwo mudamu wacuruzaga za jus, baramukubitagura bakamwica.
Akomeza avuga ko uwo mugore yagerageje kubasaba imbabazi ndetse akanapfukama ariko biba iby’ubusa kuko bamukubise ibipfunsi n’imigeri agapfa.
“Twabonye uburyo bamwadukiriye bamukubita tubona bidasanzwe. Bamukubise ibipfunsi.Tubona yikubise hasi, umwuka uhita uhera ahita apfa.”
Nyuma gato bikiba, Ikinyamakuru Izuba Rirashe kihageze cyasanze abantu ari uruvunganzoka muri gare ya Nyabugogo, aho byagaragaraga ko ari nk’imyigaragambyo.
Abakorera Nyabugogo basaga nk’abariye karungu bitewe n’urupfu rwa mugenzi wabo.
Hari n’inzego z’umutekano, polisi n’igisirikare aho bagerageje guhosha ako kavuyo.
Mukamana Solange ukorera iyi gare, avuga ko Uwamahoro amaze gupfa, abapolisi bahise bahagera, aho ngo haje n’imodoka itwara abarwayi ije gutwara umurambo ariko abaturage bakabyanga, bakayimena ibirahure.
“Bazanye imodoka itwara abarwayi ngo itware umurambo ariko abaturage banga ko iwujyana, aho basabaga ko bigaragarira buri wese ngo ejo batazavuga ko yapfiriye kwa muganga, abaturage bari bafite umujinya mwinshi bahise badukira imodoka itwara abarwayi bayimena ibirahure byayo.”
Abakekwaho kwica bari bafungiye muri kasho ya polisi iri muri gare, aho abaturage bifuzaga ko babasohora bakaberekana ku mugaragaro. Nyuma ni ho imodoka ya polisi yahabakuye ikabajyana.
Benshi mu bo twaganiye bahamya ko abakora irondo ry’isuku muri iyi gare abenshi muri bo bahoze ari ibisambo byibaga amatelefoni bikanakora mu mifuka y’abagenzi.
Umuturage umwe yagize ati “Iyo bafashe umuntu ntabahe ruswa baramukubita bikomeye bakanamwambura ibicuruzwa bye.Ibyo bamwambuye bahita babyijyanira bakabigurisha. Nta hantu badakubita. Imbavu, umutwe,…”
Abo bashinzwe isuku ngo nta kinyabupfura kibaranga namba, aho abaturage bifuza ko hazanwa abashinzwe umutekano bazwi kandi biyubaha.
Abo twaganiriye bose bavuga ko icyo abo bakora iryo rondo ry’isuku ari ugokorera amafaranga gusa.
Hari n’aho ngo basaba abagore bazunguza ko baryamana, (basambana) aho ngo iyo hari ubyanze bahora bamugendaho, bamujujubya.
Kayisime Nzaramba, Meya w’Akarere ka Nyarugenge yavuze ko abo bashinzwe irondo ry’isuku ari abo muri koperative yitwa AGRUNI afitanye amasezerano n’Akarere mu rwego rwo guca ubucuruzi bw’akajagari.
Uyu muyobozi yavuze ko mu masezerano bafitanye nta gukubita abantu birimo.
“Gukubita ni ikibazo cy’umuntu ku giti cye, ntabwo rwose mu masezerano twakoranye hari ahanditse ko bagomba gukubita, amasezerano avuga ko ari ukugira ngo bakore irondo ry’isuku kugira ngo tugabanye aka kajagari.”
Yakomeje avuga ko iyi koperative bagiye kuyihagarika bakazana Abadasso aho ngo bazafatanya n’abapolisi kuhacungira umutekano.
Meya ahakana ko ababa muri iyi koperative, yabivuze muri aya magambo “Mu by’ukuri ntabwo ari abajura, turabazi rwose, iyi koperative imaze umwaka ikora, kandi yaradufashije pe, hano hari akajagari gakomeye cyane k’ubucuruzi bw’akajagari, kuva aho iyi koperative ihari bagiye badufasha mu buryo bugaragara.”
Gusa nubwo uyu muyobozi avuga ko iyi koperative yabafashije bigaragara, iyo urebye muri Nyabugogo abacuruza mu kajagari ni benshi kurusha abo mu gihe gishize.
Si ubwa mbere muri gare ya Nyabugogo hapfiriye umuntu ucururiza mu kajagari koko mu myaka ibiri ishize hari abandi babiri bapfuye aho umwe yashatse kurwana n’inzego zishinzwe umutekano zikamurasa agapfa.

Abakekwaho kwica batwawe mu modoka ya Polisi (Ifoto Ndayishimye JC)
Exit mobile version