Amajyepfo – Akarere ka Nyaruguru mu myaka yashize kagiye karangwa n’inzara yatumaga bamwe basuhuka, ni akarere kakunze guhora imbere y’utundi mu kugira umubare munini w’abari munsi y’umurongo w’ubukene. Gusa ubu ngo icyerekezo ni uko mu myaka ibiri iri imbere baba bageze kuri 30% mu gihe imibare yo kugabanuka kw’abakene cyane iri kugenda igabanuka nkuko byemezwa n’umuyobozi w’aka karere.
Mu myaka 10 ishize Nyaruguru niko karere kari gafite umubare munini w’abari munsi y’umurongo w’ubukene, bari 85% by’abahatuye.
Francois Habitegeko uyobora aka karere ubu yabwiye Umuseke ko aka karere urebye kari karasigajwe inyuma n’amateka kuko cyera hahoraga inzara, abaturage bagahora basuhuuka na Jenoside yaza ikagashegesha. Ariko ubu ngo ni akarere gafite icyerekezo.
Ibarura rusange rigaragaza imibereho y’ingo ryo mu 2006 Nyaruguru yari inyuma y’utundi turere mu turangwamo ubukene cyane, abari munsi y’umurongo w’ubukene bari 85%.
Mu ibarura nk’iri mu 2011 abari munsi y’umurongo w’ubukene mu karere ka Nyaruguru bari bageze kuri 61% naho irya 2014 risanga bageze kuri 47%.
Habitegeko Francois yavuze ko bafite icyerekezo cy’uko mu 2018 abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bazaba ari munsi ya 30%.
Uyu muyobozi avuga ko icya mbere cyakozwe kandi kikiri no gukorwa ari uguhindura imyumvire y’abaturage bakareka kubaho mu kwiheba bakumva ko hari ikizere cyo gutera imbere.
Kubera guhindura imyumvire ikibazo cy’inzara zahoraga zibasiye aka gace ubu ngo kigenda gicika kuko abantu bagenda bahinga batagamije kuramuka gusa ahubwo bagamije kongera umusaruro bishoboka bakiteza imbere bagasagurira amasoko.
Nyaruguru ubu ngo ifite amashanyarazi kuri 20% mu gihe mu 2011 bari kuri 0,8%, imidigudu 320 y’aka karere ubu yose ifite nibura ahari ivomero ry’amazi meza nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’Akarere.
Mayor Habitegeko ati “Akarere ka Nyaruguru ubu ntabwo ari akarere abantu bajya hariya ngo bicare bagaye, ni akarere gafite icyerekezo cyo kurandura ubukene.”
Nubwo abaturage bo mu mirenge nka Busanze, Nyagisozi na Rusenge baganiriye n’Umuseke bavuga ko koko hari intambwe ikomeye yatewe mu kuva mu bukene kwabo, bavuga ko hari n’ibindi byinshi byo gukora.
Aba baturage bavuga ko amashanyarazi ataragera cyane mu ngo zabo ari benshi, bakavuga ko ubuhinzi bukigora bamwe kubera ubutaka butabona ifumbire ihagije ngo kuko ifumbire mva ruganda itabageraho ku bwinshi bityo n’umusaruro ntube mwinshi uko babyifuza, bavuga kandi ko bagitegereje umuhanda wa kaburimbo bemerewe na Perezida wa Republika kugira ngo barusheho guhahirana n’akarere ka Huye byoroshye n’ubukerarugendo bugire imbaraga muri aka karere.
Umwe muri aba baturage witwa Pierre Kamatari avuga ko icyo yishimira cyane kandi abona ari uko imyumvire mu baturage benshi yahindutse ubu bahagurukiye kwiteza imbere birambye batakiriho nka ba ‘mbarubukeye’ nka cyera.
Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW