Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe! Nyaruguru: Abakene bubakiwe inzu zitagira amadirishya, Meya ati ‘ni imikorere mibi’

Ni imiryango irenga 10 yatujwe mu mazu y’abasigajwe inyuma n’amateka ari mu mudugudu wa Nyamirama, Akagari ka Nyamirama umurenge wa Ngera.

Aba baturage bavuga ko kuba amazu bahawe adafite amadirishya bibagiraho ingaruka kuko ubushyuhe n’ imyotsi biba byinshi mu nzu kuko imyotsi ibura aho isohokera.

Aya mazu bubakiwe na Leta ibakuye muri Nyakatsi bayacanamo. Bavuga ko impamvu bayacanamo ari uko nta bikoni bafite kandi bakaba badafite ubushobozi bwo kubyiyubakira.

Umwe mu bakecuru batuye muri aya mazu yabwiye UKWEZI ko hari umuyobozi uherutse kubasura arabibona ko amazu yabo yubatse nabi asaba ko bakubakirwa ibikoni ariko ntibirakorwa.

Agira ati “Hari n’umuyobozi uherutse kudusura, niba ari uwo ku karere simbizi, baraza barayireba baravuga bati ‘iyi nzu murabona n’ubundi yubatse nabi, kubona itagira n’igikoni n’amabati azasaza vuba”.

Uwo muyobozi ngo yasize abwiye ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage ku kagari ka Nyamirama ati “Izi nzu mukwiye kuziha ibikoni kuko nimutaziha ibikoni n’ubundi zizasaza vuba musubire mu ruharo rwo kongera kuzubaka”.

Mukamana Theresie,nawe ni umwe mu basigajwe inyuma n’amateka bahawe inzu muri uyu mudugudu wa Nyamirama, inzu ye yamaze gusenyuka nyamara nta myaka 10 iramara yubatswe.

Uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko kuba inzu zubakirwa abatishoboye harimo izihita zisenyuka vuba biterwa n’uko hari izubakwa nabi cyane izubakirwa abasigajwe inyuma n’amateka.

Asanga umuti w’iki kibazo ari uko abayobozi bajya bakurikirana uko izi nzu zubakirwa abatishoboye zubakwa.

Aganira na UKWEZI yagize ati “Kubakirwa inzu zikaramba kereka nk’abayobozi bakuru bahigerera kuko hari igihe umuntu aguhingira udahari akagusibira umurima. N’ ibindi rero babikoze bavuga ngo ngire mpembwe nigendere,namwe mwabyinoneye ko ari uko zubatse”.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyaruguru avuga ko mu karere kose habaruwe inzu 1700 zigomba gusanwa, avuga ko bishoboka ko n’ izi z’ aba basigajwe inyuma n’amateka zaba zirimo. Gusa avuga ko bitumvikana ukuntu izi nzu zitagira amadirishya kandi akarere karayatanze.

Yagize ati “Ibyo byaba ari imikorere mibi, impamvu inzu idahabwa amadirishya kandi akarere karatanze inzugi n’ amadirishya byaba ari ukubera iki? Ayo madirishya yaba ajya kuzihe nzu ko twayatanze? Umuntu kuki yakubaka inzu itagira idirishya? Uwo ni wa muntu ukora nabi”.

Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu mazu bubakiwe na Leta muri Nyamirama mu bibazo bibangamiye imibereho yabo harimo no kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa. Meya Habitegeko avuga ko kuba umuntu ari mubagomba gufashwa bidakuraho ko nawe agomba kugira ibyo yifasha.




  Nsanzimana Ernest |

Exit mobile version