Min. Binagwaho yasuye atunguye ibitaro bya CHUK asanga abaganga benshi bataye akazi
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho arasaba ibisobanuro abaganga bo ku bitaro bya CHUK yasanze bataye akazi ubwo yasuraga ibyo bitaro ku manywa yo ku wa 15 Kamena 2016.
Dr. Binangwaho avuga ko atishimye na gato nyuma yo gusura ibitaro by’icyitegererezo bya Kaminuza bya Kigali CHUK agasanga bamwe mu baganga badahari, kandi hari abarwayi babategereje; avuga ko bagomba gusaba ibisobanuro ababibura bakirukanwa.
Ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Nasuye CHUK, abaganga benshi ntibari ku kazi . Bagomba gutanga ibisobanuro , abatabibona barahanwa ku mpamvu zo gusiba akazi.”
I visited CHUK #Rwanda today. Many Drs were not at their work. Explanations are needed with sanctions for those without reasons of absence
Ubuke bw’abaganga ni ikibazo kidatakwa n’ibitaro bya CHUK gusa kuko mu bitaro bitandukanye mu gihugu abayobzi babyo bagiye bataka umubare muke w’abaganga.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ifite ingamba z’igihe kirekire zo gukemura iki kibazo zirimo no kongera amashuri yigisha ubuganga mu Rwanda.
Imvaho Nshya iracyagerageza kuvugana n’umuyobozi w’ibyo bitaro Dr. Theobald Hakizimana ku cyaba cyatumye benshi mu baganga ayoboye bataboneka ku kazi.
- Minisitiri Binagwaho avuga ko abaganga babura ibisobanuro bifatika bafatirwa ibihano bikakaye
Source: Imvaho Nshya
http://imvahonshya.co.rw/ubuzima/article/min-binangwaho-yasuye-atunguye-ibitaro-bya-chuk-asanga-abaganga-benshi-bataye