Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe! Ni benshi kurusha uko twanabitekerezaga – Dr Nsanzimana avuga ku bagendana Coronavirus batabizi

Ibaze Nawe! Ni benshi kurusha uko twanabitekerezaga – Dr Nsanzimana avuga ku bagendana Coronavirus batabizi

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko abantu bakwiye gukomeza kwitwararika, kuko byagaragaye ko hari abantu bagendana Coronavirus batabizi kuko nta kimenyetso na kimwe bagaragaza, nyamara bashobora kuyikwirakwiza mu bandi.

Mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda, Dr Nsanzimana yatanze urugero ku bantu bamaze gutahurwaho iyi ndwara mu Rwanda, ko abenshi wasangaga nta n’ikimenyetso na kimwe cya Coronavirus bagaragaza.

Ati “Abenshi twagiye tubabona bitewe n’uko yahuye n’uwari ufite nk’ikimenyetso, ugasanga undi ameze neza, wanabimubwira akakugisha impaka ati ‘banza unyereke igisubizo’, ukabimwereka. Hari abantu benshi rero bagendana virus batabizi.”

Avuga ko ikibazo gikomeye kitari kuri uwo muntu utagaragaza ibimenyetso kuko umubiri we ufite ubushobozi bwo kwihagararaho, ahubwo kizaba igihe yahuye n’udafite ubwo bushobozi nk’abageze mu za bukuru, abafite izindi ndwara cyangwa bafite umunaniro mwinshi, ubudahangarwa bw’umubiri ntibubashe kwirwanaho.

Yakomeje ati “Barahari benshi rero, imibare iranatwereka ko ari na benshi kurusha n’uko twanabitekerezaga, bagendana iyi virusi batanabizi, bo batayirwaye, bakayitera abandi.”

Yavuze ko muri iki gihe imirimo n’ingendo byafunzwe kugira ngo hakumirwe icyorezo cya Coronavirus, bitanga uburyo bwo kuyirwanya iri ahantu hamwe, cyane ko hafi ya bose, abatahuweho Coronavirus mu Rwanda bari mu Mujyi wa Kigali.

Yakomeje ati “Abo bantu rero ikibazo kiba gihari, najya nko gusura ababyeyi be bakuru cyangwa se akajya gusura umuntu urwanye kwa muganga, azasiga abashyize mu kibazo, atabizi, ariko ibyiza nyine ni ukuguma mu rugo, hanyuma ukazapimwa cyangwa se umunsi ibimenyetso byaje ukaduhamagara ku 114 tukagupima, tukakuvura.”

Hagiye kwifashishwa ubushakashatsi

Dr Nsanzimana avuga ko nubwo abarwayi benshi babonetse muri Kigali, kugeza ubu nta ntara n’imwe itaragaragaramo umurwayi wa Coronavirus, ariko bahitaga bakurwayo bakajya kuvurwa, n’abo bahuye bagapimwa. Niyo mpamvu ngo guhagarika ingendo byari ngombwa kugira ngo icyorezo gikumirwe.

Mu bushakashatsi bwihuse bwakozwe mu minsi ishize bwafashe nk’icyumweru kimwe, hafashwe ibipimo muri buri karere kagize igihugu, hagamijwe kureba niba “nta coronavirus yaba irimo gutembera iwacu mu ntara tutabizi”.

Hafashwe ibipimo bigera kuri 537, nibura buri Karere gafitemo abantu harimo n’abo basangaga ku mavuriro mato batanarwaye bakabasaba kubafata ibipimo.

Yakomeje ati ”Inkuru nziza ni uko nta n’umwe twasanganye Coronavirus. Ibyo bipimo byose twapimye nta n’umwe wari urimo, byabaye nk’ibiduha agahenge ko itarimo kuzenguruka mu bantu tutabizi. Ubu turashaka kongera ibyo bipimo ngo dufate bantu benshi kurushaho, ariko nanone tugenda mu buryo bwo gutomboza mu gihugu hose.”

”Ibyo biriyongera ku bindi tuba dukora mu buryo bwo kurwanya ibyorezo, ukavuga ko wenda hari ibyo nshobora kuba ntazi birimo kuba. Ibyo rero bidufungurira amaso. Iyo tuza gusanga muri abo bantu harimo ufite Coronavirus, uburyo turwanya icyorezo bwari guhita buhinduka, twari kukirwanya nk’aho kiri mu gihugu hose, ariko ubu turakireba ahantu kiri, ku bantu bashamikiye ku bandi, biranoroshye kurusha kuvuga ngo igihugu cyose gifite ibibazo.”

U Rwanda rumaze kubaka ubushobozi mu gupima Coronavirus

Dr Nsanzimana avuga ko Laboratwari ya RBC ipima Coronavirus, ubwo yatangiraga gupima iki cyorezo muri Mutarama itahereye ku busa, kuko yari imaze kugira ubushobozi bwo gupima icyorezo cya Ebola kandi nacyo gikomeye.

Yakomeje kubakirwa ubushobozi, ku buryo n’urwego rw’ibipimo ishobora gusuzumira rimwe cyangwa ku minsi nabyo byazamutse, ku buryo laboratwari y’u Rwanda iri mu za mbere muri Afurika zatangiye zipima Coronavirus mu buryo bwizewe.

Dr Nsanzimana ati “Ubushobozi nabuvuga mu buryo bw’ingano y’abantu benshi bapima icya rimwe, ubu tugeze hafi ku mpuzandengo y’abantu nka 800 dushobora gupima ku munsi. Tumaze iminsi dutangaza imibare, hari aho twarenzaga 1000, hari n’aho tujya munsi gato, ariko icyo twifuza ni uko bikmeza bikiyongera cyane.

“Hakaba hari ibikoresho twatumije kugira ngo tubashe gupima abantu benshi, hari n’imashini zagiye ziza zikiyongera mu zo dusanganwe, ubu turi kwagura nibura mu zindi ntara n’ahandi hari ibitaro bifite ubushobozi, mu minsi iri imbere bikazabasha gupima. “

Dr Nsanzimana avuga ko iyo abarwaye Coronavirus bagaragaye hakiri kare aba ari amahirwe kuko bavurwa byoroshye, batararemba ari nabyo byongera ibyago by’urupfu.

Kugeza kuri uyu wa 14 Mata 2020 abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda 134 barimo 49 bamaze gukira iki cyorezo bagasezererwa mu bitaro. Ku rwego mpuzamahanga abanduye buzuye miliyoni ebyiri, mu gihe abamaze gupfa ari ibihumbi 126.

Nubwo nta muti n’urukingo bwa Coronavirus, abenshi mu bari barwaye bakomeje gukira hakoreshejwe uburyo bwo kuvura ibimenyetso.

Kugira ngo umuntu asezererwe ni uko apimwa inshuro ebyiri bagasanga nta virusi ikimuri mu maraso, akemererwa gusubira mu muryango ariko agasabwa kumara ibyumweru bibiri atarasubira mu buzima busanzwe, akambara mask harebwa niba atazagaragaza ibindi bimenyetso.

Dr Nsanzimana yakomeje ati ”Ubu twatangiye kongeraho ikindi kizaminini cyo kureba niba umubiri warakoze abasirikare bo kwirinda. Ni igipimo kindi kitashyirwaga muri ibyo, kizavuga ngo uyu muntu nubwo yakize koko, virusi ntayihari, ariko ntibihagije, n’abasirikare arabafite bahagije bazamurinda.”

U Rwanda kandi rukomeje gukurikiranira hafi ubushakashatsi burimo gukorwa ku miti itatu yari isanzwe yifashisha izindi ndwara, harebwa niba yavura Coronavirus. Harimo Lopinavir/ritonavir ikoreshwa mu gufasha abanduye Virusi itera Sida, Hydroxychloroquine isanzwe ivura malaria na Remdesvir yica udukoko dutera indwara mu mubiri.

Dr Nsanzimana avuga ko abanduye Coronavirus batagaragaza ibimenyetso ari benshi

Exit mobile version