Abaturage bo mu karere ka Ngororero bishimira ko begerejwe amavuriro y’ingoboka gusa basaba ko amwe muri yo yarangiye yatangira gukora kuko bituma bakomeza gukora ingendo ndende bajya gushaka ubuvuzi mu bigo nderabuzima.
Ubuyobozi bw’aka karere ka Ngororero buvuga ko mu mavuriro y’ingoboka yubatswe, 8 gusa ni yo akora bitewe n’imyumvire ya bamwe muri ba rwiyemezamirimo bumva ko batakorera mu cyaro.
Nk’uko bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero, bagaragaza ko ngo amavuriro y’ingoboka, hashize amezi atari make yubatswe, ariko basaba ko yatangira gutanga serivise kuko bibaruhura ingendo.
Ni mu gihe basobanura ko kwegerezwa aya mavuriro y’ingoboka, byari igisubizo kuri bo ku kibazo k’ingendo ndende bakoraga bajya gushaka ubuvuzi mu bigo nderabuzima ahandi kure yaho batuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid avuga ko ikibazo bahuye nacyo gishingiye ku myumvire y’aba rwiyemezamirimo bumva ko gukorera mu cyaro bigoye aho mu mavuriro y’ingoboka 25 yubatswe 8 gusa ariyo akora, bityo asanga abigenga bagombye guhindura imyumvire bakazikoresha.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, yakomeje asobanura ko, mu biganiro batangiye gukorana na Minisiteri y’Ubuzima, bazareba uko ayo mavuriro y’ingoboka atari yabona abayakoreramo, yaba arebererwa ndetse agafashwa n’ibigo nderabuzima kugira ngo abaturage barusheho kwegerezwa serivise z’ubuzima maze bagire ubuzima bwiza bo n’imiryango yabo.
Chief editor Muhabura.rw