Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe! Musanze: Nimutayoboka vuba murahura n’ishyano – Minisitiri SHYAKA .

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Ukwakira 2019 ni bwo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. SHYAKA Anastase yahuye n’abayobozi bashya baherutse gutorerwa kuyobora akarere ka Musanze hamwe n’abakozi b’aka karere mu nzego zose, abikorera n’abavuga rikumvikana bo muri aka karere.

Minisitiri SHYAKA yagaragaje ko kuba aka karere gafite komite nyobozi nshya igizwe n’abayobozi bose bashya kandi biganjemo abagore, ari amahirwe akwiriye gutanga umusaruro ugaragara biturutse ku cyo yise amaraso mashya.

Asa n’uburira aba bayobozi ku nzitizi bashobora guhurira na zo mu gushyira mu bikorwa ingamba nshya binjiranye, minisitiri Shyaka yagarutse ku basanzwe ari abakozi b’aka karere bashobora kuba bari ku ruhande rw’abahoze bakayobora baherutse kweguzwa cyangwa bakaba bari bafite abandi bashyigikiye ariko batabashije gutorwa

Aba na bo Minisitiri Shyaka yabagarutseho, abasaba gusiga amatiku no guhangana inyuma bakayoboka ubuyobozi bushya bwatowe kandi ibi bakabikora vuba kuko ngo nibitaba ibyo bazahura n’ishyano, ati: ”mwebweho turaza kubamerera nabi”.

Ubwo heguzwaga abayobozi batatu bahoze bayobora akarere ka Musanze, inama njyanama y’aka karere yagaragaje ko kimwe mu bibazo bikomeye byari bikugarije ari uko abakozi basaga nk’abadafite gikurikirana bigatuma bakora ibyo bishakiye, uyu na wo ukaba ari undi mukoro utoroshye utegereje ubuyobozi bushya wo gusubiza abakozi b’akarere ku murongo.

Exit mobile version