Imibare igaragazwa na servisi ishinzwe ubuzima mu Karere ka Musanze, igaragaza ko umubare w’impfu z’abana bapfa batarama iminsi 28 ku isi iri ku gipimo cyo hejuru ku buryo mu mwaka w’2015 abana bavutse badashyitse bikabaviramo gupfa basaga 80, naho abana mirongo ine n’umwe bavutse neza bakaba barahise bitaba Imana bataramara iminsi 28 ku isi.
Ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza ko iki ari ikibazo gikomeye,kubera ko umubare w’abana bapfa bataramara iminsi 28 ku isi ari wo uza ku isonga kuruta abandi bapfa bazize izindi ndwara zitandukanye .
Bwana Gasana Celestin, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubuzima aganira na makuruki.rw kuri ikibazo cy’umubare w’impfu z’abana uri ku gipimo cyo hejuru yagize yagize ati “Impfu dukunda kubona cyane ni impfu z’abana bapfa batarageza ku minsi 21, abo ni bo bakiri benshi.
Ababyeyi bo muri aka karere n’ubwo bavuga ko bahangayikishijwe n’izi mpfu z’abana bakiri bato, bagaragaza ko badasobanukiwe neza n’igihitana abana babo.
Umwe mu babyeyi witwa Mukamana Speciose uvuga ko mu Murenge wa Busogo aganira na Makuruki.rw yagize ati” nk’ejo bundi hari umubyeyi w’iriya iwacu kuko njyewe ndi uwa Busogo,t wamugejeje kwa muganga arabyara ariko mu minsi mike umwana we yahise apfa, ntabwo twamenya impamvu, wenda buriya umubyeyi aba yarikoreye ibintu bimurusha ingufu twe niko tubitekereza.
Docteur Deborah Makasi akaba ari inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abana kuri ubu ukorera mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, avuga ko ikibazo cy’impfu z’abana bapfa bataramara iminsi 28 ku isi, akenshi usanga ziterwa n’ababyeyi batisuzumisha uko bikwiye ndetse hakiyongeraho ikibazo cy’isuku nke ikunze kuranga bamwe mu babyeyi.
Docteur Deborah Makasi aganira na makuruki.rw yagize ati “Biterwa n’ababyeyi bakererwa mu rugo, akenshi bakererwa mu rugo bari gufata ibiti bya kinyarwanda, dusanga banyoye ibiti bya Kinyarwanda umwana akavuka yananiwe, ikindi gitera ziriya mpfu ni isuku nke y’ababyeyi usanga umwana avuka bakamushyira mu bitambaro byanduye ndetse yagera mu rugo ugasanga ku mukondo bashyizeho ibiti bya Kinyarwanda.., dufite abana benshi bari kurwara umwijima bitewe na biriya biti bya Kinyarwanda.
Imibare igaragazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze igaragaza ko muri rusange mu mwaka w’2015 hapfuye abantu 437,82 muri bo bakaba ari abana bavutse badashyitse, abantu 45 bakicwa n’umusonga naho abana bishwe no kubura umwuka ariko bagapfa bataramara iminsi 28 ku isi akaba ari 41.
Claver Nyirindekwe
Makuruki.rw