Ibikoresho by’ikoranabuhanga bifata amashusho (Camera) bigera kuri 74, bimaze gushyirwa muri gare ya Nyabugogo, ngo bifashe inzego zishinzwe umutekano kureba ibihakorerwa byose, mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abantu bose bakoresha Gare ya nyabugogo
Muri iyi minsi iyo ugeze muri gare ya Nyabugogo ugenda ubona hirya no hino bikoresho bifata amashusho by’amoko atandukanye, haba muri gare rwagati, hirya no hino ku mazu abagenzi baguriramo amatike(Tickets) y’ingendo, ndetse no ku mazu akorerwamo ubucuruzi butandukanye.
Nkuko urubuga Umuryango.rw rwabitangarije n’ukuriye abashinzwe igikorwa cyo gushyiraho ibyo bikoresho, tumusanze mu cyumba kigenzurirwamo ibyo bikoresho bifata amashusho(Control room), yavuze ko ibyo bikoresho 74 ari ibya ISCO( Intersec security company) ikaba yaragiranye amasezerano n’umugi wa Kigali yo gushyira ibyo bikoresho impande zose muri gare ya Nyabugogo, kugira ngo ku bufatanye n’inzego za polisi, hacungirwe umutekano w’umwihariko nk’ahantu hahurira abantu benshi kandi buri munsi.
Izi ni Flat screen zigaragaza amashusho yo hirya no hino muri gare/ Ifoto; Clement
Mu cyumba kigenzurirwamo ibyo bikoresho, uhasanga Ibyerekana amashusho (Flat screens)bigera kuri bine, buri kimwe kikaba cyerekana ibyafotowe na kamera(Camera)16, zo mu bice bitandukanye bya Gare.
Nkuko yabidutangarije kandi, ngo iki gitekerezo cyaje nyuma y’aho bigaragariye ko muri gare ya Nyabugogo hakunze kurangwa umutekano muke n’ubujura bukabije, cyane cyane bugakorerwa abantu baba baturutse mu ntara baje i Kigali ndetse n’abasanzwe i kigali ntibabarebere izuba.
Iyi ni imwe muri cameras ziri muri gare rwagati/ Ifoto: Clement
Usibye n’ubujura kandi ngo ibi bikoresho bizafasha abashinzwe umutekano, kurwanya akajagari mu bucuruzi kuko byoroshye kubona abacururiza mu kajagari aho bari. Muri gare kandi hakunze kugaragara abanywi b’ibiyobyabwenge bakunze kubinywera inyuma y’amazu akoreramo Agences z’ingendo hakiyongeraho abihagarika aho babonye inyuma y’amazu.
Iyi gahunda yo gucunga umutekano muri Gare ya nyabugogo hifashishijwe ibikoresho bifata amashusho, si aho honyine ikoreshwa kuko hirya no hino mu mujyi wa Kigali, usanga hari ahashyizwe ibyo bikoresho mu rwego rwo gufasha abashinzwe umutekano gukurikirana neza ibibera hirya no hino.
Source: Umuryango.rw