U Rwanda rwungutse Kaminuza yigenga ya 33 iyoborwa n’uwari umugore wa Mandela
Ubu mu Rwanda harabarizwa amashuri makuru na Kaminuza byigenga bigera kuri 33 byose byemewe n’amategeko agena imitunganyirize n’imikorere by’amashuri makuru.
Amashuri makuru na Kaminuza bya leta ni abiri gusa harimo Kaminuza y’u Rwanda ifite amashami atandatu ndetse n’ishuri ryigisha ibijyanye n’amategeko, ILPD.
Kuri ubu ku mubare w’amashuri makuru na Kaminuza zemewe mu gihugu hiyongereyeho African Leadership University, ALU yemejwe ndetse igahabwa uburenganira bwo gukorera mu gihugu.
Iyi Kaminuza ifite amashami 25 muri Afurika ndetse ikorera mu bihugu bigera 38.
Yashinzwe mu mwaka wa 2013 n’umunya-Ghana wazobereye mu kwigisha Fred Swaniker. Umuyobozi wayo ni Graça Machel wahoze ari umugore wa Nelson Mandela.
ALU yemerewe gutanga inyigisho z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire y’ubucuruzi hakoreshejwe ikoranabuhanga no guhura kwa mwarimu n’umunyeshuri.
Yahawe uburenganzira bwo gutanga Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu Micungire y’Ubucuruzi.
Mu minsi ishize mu Rwanda hagiye hagaragara Kaminuza zigisha porogaramu runaka zitabiherewe uburenganzira. Ni ikibazo cyagaragaye mu zigenga.
Nko muri Kanama 2015 Inama Nkuru y’Amashuri makuru,HEC, yahagaritse amasomo ya Kaminuza ya Mount Kenya i Kigali harimo Icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buvuzi (Bachelor’s degree of Upgrading Nursing,) ibijyanye na farumasi, ubumenyi muri za laboratwari (Medical Laboratory Sciences), ubuvuzi rusange (Public Health) n’ icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bjjyanye n’ubuzima rusange.
Aya mashuri yafunzwe kuko atari yujuje ibisabwa no kwiyitirira porogaramu mu buryo butaboneye, aho yategetswe kwigisha ibijyanye n’ibyo porogaramu ‘biyitiriye’ isaba.
Abajijwe uburyo bahangana n’iki kibazo, Umuyobozi w’inama nkuru y’amashuri makuru, Dr.Mugisha Sebasaza Innocent, yabwiye IGIHE ko ubukangurambaga no kugenzura ibyo izi kaminuza zigisha bihoraho.
Ati “Ni ibisanzwe ni ugukora ubukangurambaga, tukabigisha ari nako dukora isuzuma ry’ibyo batanga.”
Urutonde rw’amashuri makuru na za Kaminuza byigenga mu Rwanda
1. African Leadership University
2. Adventist University of Central Africa
3. Carnegie Mellon Rwanda
4. Catholic University of Rwanda
5. College of Surgeons of East, Central and Southern Africa
6. East African University – Rwanda
7. Indangaburezi College of Education
8. Institut Catholique de Kabgayi
9. Institut d’Enseignement Supérieur de Ruhengeri
10. Institut Polytechnique de Byumba
11. Institute of Agriculture, Technology and Education of Kibungo
12. Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology
13. Kabgayi School Of Nursing And Midwifery
14. Kibogora Polytechniques
15. Kigali Independent University ULK
16. Kigali Institute of Management
17. Mahatma Gandhi University – Rwanda
18. Mount Kenya University
19. Ngoma Adventist College of Health Sciences
20. Nile Source Polytechniques of Applied Arts
21. Open University of Tanzania
22. Premier Early Childhood Teachers Development College
23. Protestant Institute of Arts and Social Sciences
24. Ruli Higher Institute of Health Sainte Rose de Lima
25. Rusizi International University
26. Rwamagana School Of Nursing And Midwifery
27. Rwanda Tourism College
28. Sinhgad Technical Education Society
29. University of Gitwe
30. University of Global Health Equity
31. University of Kigali
32. University of Lay Adventist of Kigali
33. Vatel School Rwanda