Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Mu masaha y’ijoro, bifashisha itoroshi babyaza ababyeyi i Gisagara

Abagana ikigo nderabuzima cya Kirarambogo giherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara bavuga ko kuba iri vuriro ritagira umuriro w’amashanyarazi bituma bahabwa serivise itanoze.
Ikigo nderabuzima cya Kirarambogo giherereye mu Murenge Muganza hafi y’umupajka wu Rwanda n’u Burundi, kikaba cyakira abarwayi baturuka no mu Murenge wa Muganza na Gishubi.
Iki ikigo cyubatswe ahagana mu mwaka 1978, nyuma kiza kuvugururwa, ariko abakigana n’abahatangira serivise z’ubuvuzi bavuga ko bagifite ikibazo cyo kutagira umuriro w ‘amashanyarazi bikagera naho muganga abyaza umubyeyi n’ijoro akoresheje urumuri rw’itoroshi kugira ngo abashe kureba.
Claudine Habineza utuye mu kagali ka Mbehe yagize ati “Turifuza ko ubuyobozi bwadufasha iri vuriro rigahabwa amashanyarazi, kuko kuza kuhabyarira n’ijoro ni ibibazo, haba ari mu mwijima gusa ”.
Umwe mubaganga utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye IGIHE ati “Ariko namwe mutabyirengegije urabona kujya muri materinite nijoro uri kumwe n’umugore ugiye kubyara ari mu mwijima ufite agatoroshi ka telefone ?, urumva ko ushobora no guhura n’impanuka ntumufashe kubyara neza, urumva izo ngaruka zihari”.
Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Kirarambogo, Christophe Mutima yemeza ko bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi, akavuga ko bidindiza serivise baha ababagana ndetse ngo ni imbogamizi ikomeye mu kazi kabo ka buri munsi.
Mutima ati “Ingaruka ni nyinshi, bidutwara amafaranga kugira ngo dushobore guteka ibyuma dukoresha, kuko tugura mazutu tugacana moteri, hari serivise nyinshi zidindira bigatuma abatugana tutabaha servise nkuko tubyifuza. Icyifuzo ni uko twabona amashanyarazi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga avuga ko nyuma yo kuvugurura iki kigo bagiye no gushaka uko bahageza umuriro.
Rutaburingoga ati “Umuriro w’amashanyarazi ni ikibazo dusanzwe tuzi, tugiye kubishyira mu mihigo y’uyu mwaka, bashonje bahishiwe”.
Abagana iki kigo nderabuzima bishimira ko hari byinshi mu bibazo bahuraga nabyo byakemutse nyuma yuko kimaze kuvugururwa, birimo kuba abarwayi bose batakicyakirirwa hamwe bikaba byatuma banduzanya indwara, kutagira ahantu hiherereye umubyeyi yabyarira, kutagira ubwiherero bumeze neza n’ibindi.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara avuga ko kuba iki kigo cyaramaze kwagurwa hagiye gukurikiraho gushaka baganga bahagije, no gukemura ibindi bibazo byose bihari bishobora gutuma serivise zidindira.
Ikibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi ntikiri kuri iki kigo nderabuzima gusa, ahubwo ni mu Murenge wa Muganza.

Christophe Mutima, Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Kirarambogo

 

Aho ababyeyi babyarira

prudence@igihe.rw

Exit mobile version