Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko abatwara moto na taxi-voiture batemerewe gukura cyangwa kwinjiza umuntu mu Mujyi wa Kigali nk’imwe mu ngamba yafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Itangazo rya RURA ryashyizwe hanze nyuma y’iminsi ibiri Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara hifashishijwe imodoka rusange zihagaritswe mu kwirinda COVID-19.
Nyuma y’umunsi umwe inama y’Abaminisitiri yo ku 26 Kanama 2020 ibaye igafata ibyemezo bitandukanye birimo n’icyo guhagarika imodoka rusange zikora ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali, abagenzi bagonzwe n’iki cyemezo bagaragaye batega moto kugira ngo babashe kujya mu ntara.
Ababikoze ntibigeze bahanwa cyangwa ngo hagire ubabwira ko bitemewe kuko mu mabwiriza yari yasohotse ntaryabibuzaga.
Kuri uyu wa 28 kanama RURA ibinyujije kuri Twitter yavuze ko moto na Taxi-voiture nabyo bitemerewe gukora ingendo zirenga Kigali zijya mu Ntara cyangwa zivayo.
Yagize iti “Dushingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Kanama 2020, turamenyesha abaturarwanda bose ko NTA TAXI VOITURE cyangwa moto yemerewe gutwara abagenzi ibavana muri @CityofKigali ibajyana mu ntara, ndetse nta yemerewe kubavana mu ntara ibinjiza muri @CityofKigali.’’
Ibi byemezo bigamije gukumira icyatuma ubwandu bwinshi bwa COVID-19 bumaze kugaragara mu Mujyi wa Kigali bwajya no mu zindi ntara z’igihugu.
Inama y’Abaminisitiri yakajije ingamba zo kwirinda COVID-19 nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’ubwandu n’abantu bapfa ikomeje kwiyongera, yanzura ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bimeze.
Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko mu kugabanya ubu bwandu, usibye amasaha y’ingendo yashyizwe saa moya aho kuba saa tatu nk’uko byari bimenyerewe, ubu ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara hifashishijwe imodoka rusange nazo ntizemewe.
Ni mu gihe ingendo zo kujya cyangwa kuva mu Karere ka Rusizi zahagaritswe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa gusa.
Indi nkuru wasoma: Amasaha y’ingendo yavanywe saa tatu aba saa moya, imodoka rusange zihuza Kigali n’intara zirahagarikwa
Nta moto cyangwa taxi-voiture yemerewe gukura no kujyana abagenzi mu Mujyi wa Kigali
Igihe.com