Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Minisitiri w’Intebe Murekezi yagaragaje umuti ku ihagarikwa ry’ingendo riterwa n’iyuzura rya Nyabarongo

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi avuga ko umuhanda uca kuri Nyabarongo uzazamurwa
Nyuma y’iminsi mike mu Rwanda cyane mu turere two mu ntara y’amajyaruguru haguye imvura idasanzwe yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura bikanatuma umuhanda uca hejuru y’uyu mugezi wuzura ugasendera amazi n’ingendo zigahagarara, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yatangaje ko Leta yafashe ingamba zo gukemura icyo kibazo kandi ko yabanje kubitekerezaho.
Ubwo yaganiraga n’abaturage ku rubuga rwa Twitter yakira ndetse akanasubiza ibibazo byabo, kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gicurasi 2016, Minisitiri w’Intebe Murekezi yabajijwe ikibazo cy’icyo Leta iteganya gukora cyane ku mugezi nk’iriya inyura mu mijyi, mu rwego rwo kwirinda ko yateza ikibazo, aho batanze urugero ku mugezi wa Nyabarongo uherutse kuzura mu minsi ishize ugahagarika n’indengo z’ibinyabiziga.
Minisitiri Murekezi yavuze ko uyu muhanda ugiye gukorwa ukigizwa hejuru mu rwego rwo gukemura icyo kibazo.
Yagize ati:”Ikibazo cyo gusendera kwa Nyabarongo kizakemurwa no kuzamura umuhanda muri kiriya gishanga kandi byatekerejweho.”
Umuhanda Kigali-Muhanga wafunzwe tariki 9 Gicurasi 2016 nyuma y’uko umugezi wa Nyabarongo wari wuzuye usendereza amazi mu muhanda, byatumye imodoka zibura uko zitambuka.
Byashyizwe mu majwi y’uko uyu muhanda ku gice cya Nyabarongo waba waritse (warasubiye hasi) bituma iyo amazi ahageze biba ngombwa ko areeka ntabashe gutemba.
Ibi ni byo Minisitiri w’intebe yahereyeho avuga ko uyu muhanda uzazamurwa kugira ngo hirindwe ko ibi byazongera kuba.
Ibiza byibasiye cyane intara y’amajyaruguru , muri rusange byahitanye abantu 50 n’amazu 583 yarasenyutse.
Source: Makuruki.rw

Exit mobile version