Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Miliyari 210 zaburiwe irengero mu ngengo y’imari ya 2014-2015

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro yabwiye inteko ishinga amategeko ko inzego za Leta zongeye gusesagura aho miliyari 210 zaburiwe irengero mu ngengo y’imari 2014-2015.
Ubwo yamurikiraga imitwe yombi y’inteko raporo y’umwaka ushize igaragaza uko imari ya leta yakoreshejwe Biraro yagaragaje ko 12% by’ ingengo y’ imari y’ igihugu yakoreshejwe nabi.
Ibigo bitungwa agatoki mu gukoresha nabi imari ya leta kurusha ibindi ni icyahoze ari EWSA ahagaragaye ibibazo by’ ingomero 15 zidakora, gukoresha mazutu nyinshi n’ amafaranga y’ amashyanyarazi adafitiwe fagiture byombi bifite agaciro ka miliyari 28.
Naho ikigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganyirize, RSSB, cyashoye amafaranga mu mishinga itagira gikurikirana nticyamenya niba yunguka cyangwa ihomba. Mu kigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro, RRA, hari abasora batagaragara ku rutonde, abagaragara ku rutonde badasoreshwa, abamenyekanisha umusoro nyuma bakawugabanya n’ ibindi.
JPEG – 41.6 kb
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro
Abadepite n’abasenateri bagaragaje ko batiyumvisha uburyo umutungo wa Leta unga utyo waburiwe irengero.
Hon. John Ruku Rwabyoma yagize ati : “ Hari ibyo ndi bunenge hari n’ ibyo ndibushime, ndashima ko tumaze kubona uburyo bwo gukurikirana ibintu, ibyo birashimishije, ariko twongere tunababare iyo ndeba ariya mafaranga ari hanze hariya asesagurwa nagera hirya no hino nkumva abaturage bavuga ko babuze ivuriro kuko nta mafaranga, rero ntabwo dukwiye kwishima gusa.’’
Ingengo y’ imari yari iteganyijwe mu mwaka wayo wa 2014/ 2015 yari miliyari imwe na Miliyoni 758, umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta yavuze ko yakoreshejwe ku kigero cya 88.
Biraro avuga ko hari gahunda yo kugabanya isesagura ry’umutungo wa leta.
Ati: Nk’uko mwabyumvise ibyo tunenga birahari ariko gusesagura no kunyereza biragenda bigabanyuka bitewe n’ uko dutegura ibitabo by’ ibaruramari ibyo bitabo tukabigeza aho bigomba kugera ku gihe.”
Muri iri genzura mu nzego 157, ibigo 78 gusa bingana na 50% nibyo byakoze ibyo byagombaga gukora neza kandi ku gihe nyacyo (audit opinion), aha hiyongereyeho 14% ugereranyije n’umwaka wabanjije.
Obadiah Biraro yavuze ko mu ishoramari rya Leta (public investment), hashowe amafaranga y’u Rwanda Miliyari 126, zashyizwe mu mishinga 77 ariko ko myinshi muri iyi mishinga yakererewe, ndetse indi igatakara.
Akomeza avuga ko muri uriya mwaka w’ingengo y’imari hiyongereyeho imishinga 19, ubu Ibiro by’umugenzuzi w’imari ya Leta bikaba bibarura imishinga yose hamwe 131 irimo amafaranga agera kuri hafi Miliyari 155.
Obadia Biraro ati “Twasanze harimo ubukererwe bukabije mu kurangiza iyo mishinga nk’uko tuba twarayisabiye ingengo y’imari, ndetse hakabaho n’imwe ba rwiyemezamirimo basiga bakabivamo.”
Yanenze ikorwa ry’umuhanda wa Ruhengeri – Kigali, inzu ya Grand Pension Plaza, ibitaro by’Akarere ka Nyagatare n’indi mishinga imaze imyaka itarangira.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yasobanuye ko hakiri igihombo cya Miliyari hafi umunani (8,000,000,000 Frw) yakoreshwe mu kugura ibikoresho byo gukoresha hatangwa Serivise ku baturage, ariko ntibikoreshwe, ndetse bikarangira binangiritse.
Ibyo bibazo ngo bigaragaragara mu bigo nka RSSB haguzwe ibya Miliyoni 978 ntibikoreshwe, miliyoni 714 muri MINISANTE (Imiti), Mudasobwa z’abana 1,425 ikigo REB cyatanze muri gahunda ya ‘One Laptop per child’ zikaba zidakoreshwa n’ahandi.
Naho amafaranga ya Leta yakoreshejwe mu buryo budasobanutse ni miliyari 12,785 zidafite inyandiko zizisobanura, miliyari 3,8384 zifite inyandiko zizisobanura zituzuye, harimo kandi abakozi bihaye miliyoni 443 zidafite gikurikirana (accountability) mu buryo busobanutse, na miliyoni 173 zasesaguwe.
Aha yatunze urutoki ibigo nk’icyari EWSA, RBC n’amashuri ashamikiye kuri Kaminuza y’u Rwanda.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta avuga ko muri rusange ingengo y’imari yo muri uriya mwaka yakoreshejwe neza ku kigero kiri hejuru ya 88%.
Source: Imvaho Nshya
 

Exit mobile version