Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Menya ingano y’imishahara y’abayobozi b’ibigo 45 bya Leta nka RURA, RDB, RSSB, REMA n’ibindi

Mu minsi ishize ubwo twabagezagaho inkuru ijyanye n’imishahara y’abakora mu by’uburezi bose kuva muri Minisiteri y’Uburezi kugeza kuri mwarimu wo mu mashuri abanza, benshi mwasabye ko Ikinyamakuru cyanyu Ukwezi.com cyabashakira ingano y’imishahara ya bimwe mu bigo bya Leta. Muri iyi nkuru, turagaruka ku mishahara y’abayobozi b’ibyo bigo, hanyuma tuzakomeza ubutaha tureba uko bihagaze no mu bakozi bose b’ibyo bigo.
Ibyo tubagezaho, turashingira ku byasohotse mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 92/03 ryo kuwa 01/03/2013 rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 53/03 ryo kuwa 14/07/2012 rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta.
Byumvikane neza ariko ko iri Teka rya Minisitiri w’Intebe ari iryo mu mwaka wa 2013, bisobanura ko mu mwaka itatu ishize bitewe n’uburyo butandukanye abakozi ba Leta bagenda bongezwa, hashobora kuba hariyongereyeho amafaranga n’ubwo nanone impinduka zabaho zitaba zihambaye. Iyi mishahara kandi tugiye kubagezaho, ni imishahara mbumbe, bivuga ko hari ibiba bitarakurwamo nk’ubwishingizi n’imisoro.
 Umuyobozi mukuru (CEO) w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,656,658 buri kwezi
 Umunyamabanga uhoraho w’urwego rw’umuvunyi, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,828,988
 Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo ngenzuramwitwarire (RURA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umuyobozo mukuru w’urwego rw’iposita mu Rwanda, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
 Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,855,286 buri kwezi.
 Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe umurimo n’abakozi (PSC), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’abana, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,330,080 buri kwezi.
 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,330,080 buri kwezi.
 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’itangazamakuru, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,330,080 buri kwezi.
 Umunyamabanga mukuru w’urukiko rw’ikirenga, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167
 Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuvuzi bwa gisirikare (MMI), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,828,988 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi (NAEB), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubuhinzi (RAB), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubuziranenge (RBS), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amakoperative (RCA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi (IRST), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,723,234 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ibarurushamibare (NISR), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,828,988 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigega cy’ingoboka, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,662,600 buri kwezi.
 Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe uburezi (REB), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (Rector) , ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umuyobozi nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’uburezi mu Rwanda, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umunenzi ngiro (WDA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,679,591 buri kwezi.
 Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’intwari z’igihugu n’imidari y’ishimwe, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,097,316 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe inzu ndangamurage z’u Rwanda, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,097,316 buri kwezi.
 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,330,080 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo ngororamuco (IWAWA) ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 892,962 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
– Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyo gutwara abantu n’ibintu (RTDA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
– Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imyubakire, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
 Umuyobozi w’ikigega cyo gufata neza imihanda, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,662,600
 Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za gisivili, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuyobozi n’icungamutungo (RIAM), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,828,988 buri kwezi.
 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ikigega cy’abacitse ku icumu rya Jenoside (FARG), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abamugaye, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,097,316 buri kwezi.
 Umuyobozi mukuru (CEO) w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi

Prof. Shyaka Anastase ; umuyobozi wa kimwe mu bigo bya Leta. Photo : Internet

Source: Ukwezi.com

Exit mobile version