Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Menya ingano y’imishahara y’abakora mu by’uburezi kuva hasi kugera muri Minisiteri y’Uburezi

Hari benshi mu banyarwanda bifuza kumenya ibijyanye n’imishahara y’abantu bari mu nzego runaka z’abakozi, ibi Ikinyamakuru cyanyu Ukwezi.com tukaba tuzagenda tubibagezaho bitewe n’ibyifuzo byanyu. Kuri iyi nshuro, turabagezaho n’imishahara y’abayobozi bakora mu by’uburezi mu byiciro bitandukanye, twifashishije Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 1 Weruwe 2013. Aha byumvikanye neza ko guhera muri Werurwe 2013 kugeza ubu, hashobora kuba hari impinduka nke zagiye zibaho ariko bikaba ntacyo bihindura kinini kuri iyi mishahara ndetse no ku ishusho y’uko abantu barutanwa mu mishahara muri ibi byiciro byose. Aha turahera kuri Minisitiri w’Uburezi tugeze kuri mwarimu wo mu mashuri abanza.

Nk’uko bigaragara mu iteka ryashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame tariki ya 18 Kamena 2014, Minisitiri w’Uburezi kimwe n’abandi baminisitiri bagenzi be, ahabwa umushahara mbumbe ungana na 2.304.540 Frw gusa hakongerwaho amafaranga yo kugura ibikoresho byo mu rugo ndetse agahabwa n’amafaranga 500.000 ku kwezi yo kwishyura inzu.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, ahabwa umushahara mbumbe ungana na 1,613,167 mu gihe abandi bayobozi bakuru muri iyi Minisiteri nk’umujyanama wa Minisitiri, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi kimwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe itegurwa ry’uburezi, buri umwe agenerwa umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 892,962. Abayobozi babungirije bayobora udushami dutandukanye muri iyi Minisiteri bo bagenerwa umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 646,807 buri kwezi.
Abandi bakozi b’iyi Minisiteri bari munsi y’aba, bahembwa amafaranga ari hagati ya 485,333 na 404,515, uretse abashinzwe kwakira ababagana (Customer Care Officer) n’abakora mu by’ubunyamabanga rusange bahabwa hagati ya 337,308 na 216,081.
Mu kigo cy’igihugu cy’uburezi (REB), umuyobozi mukuru agenerwa umushahara mbumbe wa 2,011,950, mu gihe abamwungirije bayobora amashami anyuranye akora iby’uburezi bagenerwa umushahara wa 1,330,080. Umujyanama mukuru kimwe n’uyobora ishami rijyanye n’imikoranire (Head of Corporate Services Division), bo bahabwa umushahara mbumbe wa 1,082,378. Abayobozi bayobora udushami dutandukanye muri iki kigo, bahabwa 784,008 buri umwe, mu gihe abandi nk’ushinzwe abakozi n’ushinzwe itumanaho bagenerwa 647,110.
Abandi bayobozi, ni abitwa inararibonye (Specialist) mu masomo atandukanye, buri umwe muri aba akaba ahabwa 539,353 buri kwezi. Naho abandi barimo ushinzwe isomero, abanyamabanga rusange n’abashinzwe iby’impapuro zinyuranye bahabwa hagati ya 449,744 na 288,109.
Mu mashuri ya Kaminuza, umuyobozi wa Kaminuza ya Leta agenerwa 2,011,950 mu gihe umwungirije ahabwa 1,613,167. Umwarimu uri rwego rw’abitwa Full Professor ahabwa 1,793,914 naho uri mu rwego rwa Associate Professor agahabwa 1,294,220. Umwarimu mukuru (Senior Lecturer) kimwe n’uyobora ishami (Dean Faculty) bahabwa 937,913 naho ushinzwe ibyo kwihandikisha (Academic Register) agahabwa 892,962.
Umwarimu usanzwe (Lecturer) ahabwa 744,135 kimwe n’umuyobozi w’ishami wungirije, mu gihe abandi bakozi ba kaminuza bagenerwa umushahara uri hagati ya 744,135 na 404,515 uretse abakora mu by’ububiko bw’impapupo n’ubunyamabanga rusange cyangwa abandi bakora imirimo muri Kaminuza idafite aho ihuriye n’iby’uburezi nk’abashoferi, abakora amasuku n’abandi.
Ku bijyanye n’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bo hagenwa umushahara hagendewe cyane ku mpamyabumenyi bafite. Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cyangwa ayisumbuye ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 330,026 mu gihe iyo ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere (A1) agenerwa 243,986.
Umwarimu ufite impamyabumenyi ya A0 agenerwa umushahara mbumbe wa 212,504, umwarimu ufite A1 akagenerwa umushahara mbumbe ungana n’159,900, mu gihe umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye A2 ahabwa 111,431 maze mwarimu w’amashuri abanza cyangwa ayisumbuye ufite impamyabumenyi ya A2 akagenerwa umushahara mbumbe wa 59,125. Twabibutsa ko uyu uba ari umushahara utaravanwaho imisoro, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bibanza gukatwa ku mushahara.
Ni uruhe rwego rw’abakozi ba Leta mwifuza ko twazabagezaho imiterere y’imishahara yabo ubutaha ?
Source: Ukwezi.com
Exit mobile version